Dosiye ya Rusesabagina yongereweho uwari ushinzwe kwinjiza abakobwa muri FLN

Sangiza iyi nkuru

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable yahishuye ko dosiye ya Paul Rusesabagina yongereweho undi muyobozi wari ushinzwe kwinjiza abana b’abakobwa mu mutwe wa FLN urwanya leta.

Havugiyaremye yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020, ubwo inzego zigize urunana rw’ubutabera zatangizaga ku mugaragaro ‘Icyumweru cy’Ubucamanza’.

Uyu muntu utatangarijwe amazina, aho yafatiwe n’igihe yafatiwe, yamenyekanye nyuma y’iperereza ry’inyongera Urwego rw’Ubushinjacyaha rwakoze ku bahoze ari abarwanyi ba FLN, bari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Mu gihe turi gukora iperereza ry’inyongera mu bushinjacyaha, twaje kubona n’undi muntu wa 18 wiyongereyeho, na we dukurikirana dosiye ye. Yari ashinzwe recruitment, cyane cyane y’abana b’abakobwa kugira ngo bajye mu mutwe wa FLN.”

Uyu muntu yiyongereye ku bandi bayobozi ba FLN barimo Rusesabagina wari Perezida w’ishyaka MRCD-Ubumwe uyu mutwe ushamikiyeho, Nsabimana Callixte (Major Sankara) na Nsengimana Herman basimburanye ku mwanya w’umuvugizi w’uyu mutwe.

Havugiyaremye yatangaje ko dosiye y’uyu muntu yahujwe n’indi ya Paul Rusesabagina iherutse guhurizwa hamwe n’iy’aba 16 bahoze ari abarwanyi ba FLN baherutse gufatwa. Yongeyeho ko Ubushinjacyaha bwifuza gusaba urukiko ko rwahuza dosiye yabo n’iya Maj. Sankara na Herman, bose uko ari 20 bagakurikiranirwa hamwe.

Ati: “Ubushinjacyaha burifuza gusaba urukiko ko iyo dosiye ya Herman na Nsabimana ihuzwa n’iyo dosiye y’abantu 18. Bivuze ko urukiko nirubyemera, tuzaba tuburana dosiye ihuriyeho abantu 20.”

Aba bahoze ari abarwanyi ba FLN bafashwe mu bihe bitandukanye kuva mu 2019. Uwabanje gufatwa ni Maj. Sankara, hakurikiraho Capt. Herman, hakurikiraho Rusesabagina, iri tsinda ry’aba 16 n’uyu wa 20.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *