Umuherwe wamamaye muri Nigeria, Mike Eze-Nwalie uzwi nka Pretty Mike, yatunguranye ajyana mu bukwe bw’inshuti ye yitwa Williams Uchemba abakobwa batandatu yateye inda mu bihe byegeranye.
Pretty Mike ku wa 21 Ugushyingo 2020 yifashishije urubuga rwa Instagram, ahishura ko atari filimi yagiye gukinira mu bukwe bwa Uchemba, ahubwo ko aba bakobwa bakuriwe, bari hafi kumubyarira abana.
Yagize ati: “Lagos Zaddy Live #Williamtheocar PM n’abakobwa bagiye kuba ababyeyi… ntabwo ari filimi, tubanye mu buzima bwiza. #UbuzimaBwiza #UrugoRwishimye #Umuryangoniburikimwe”
Kuri Instagram, Pretty Mike agaragara mu ifoto ari kumwe n’aba bakobwa, ndetse no muri videwo aho buri wese amugere imbere, akamukora ku nda nk’uko bisanzwe bigenda iyo umugabo ashaka kumva umwana umugore we atwite.


Pretty Mike azwiho gukunda ab’igitsina gore


