Akarere ka Karongi gatanga amasoko gashingiye ku masezerano matirano

Sangiza iyi nkuru

Mu bibazo byabajijwe akarere ka Karongi ubwo kitabaga PAC, higanjemo ibirebana n’itangwa ry’amasoko : ayatanzwe bitanyuze muri “system”, ayatanzwe ku mafaranga ari hejuru y’ingengo y’imari yateganyijwe, ayatanzwe akanama k’amasoko katabigizemo uruhare, ndetse no gukoresha amasezerano batiye utundi Turere.

Muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2019, akarere ka Karongi kabonye “qualified opinion” (byakwihanganirwa) mu kuzuza ibitabo by’ibaruramari (financial statement) ahanini bishingiye ku kuba batarakoraga ihuza ry’amafaranga binjiza mu misoro n’urutonde rw’abasora, imyenda imaze igihe itarishyurwa n’indi myenda baba badafitiye ibisobanuro.

Kabonye kandi “adverse opinion” (biragayitse), mu kubuhariza amategeko (compliance) no mu guhesha agaciro ifaranga “value for money”.

Amasezerano matirano

Akarere ka Karongi kakoresheje amasezerano katiye mu karere ka Musanze kuri serivisi zo kubungabunga, gusana no gukwirakwiza amatara yo ku muhanda.

Harimo kandi kutagaragaza impapuro ziteganywa “purchase order” na raporo y’igenzura (inspection report).

Kuri iri soko ryo gushyira amatara rusange ku muhanda mu Murenge wa Rubengera, ngo akarere karitanze hadakozwe inyigo no kugena uburyo bwo kuzakurikirana umushinga. Muri uyu mushinga kandi hagaragayemo inenge zikurikira: ubukererwe mu kurangiza ibikorwa hamwe,amakosa mu myubakire atarakosowe, ibikoresho byagiye bijyanwa ku zindi “sites” hadakozwe inyandiko zibisobanura no gukoresha “sub-contracting” bitari mu masezerano.

Abagenda muri aka karere, babona ahagaragara umuyoboro w’amatara yo ku muhanda uva Rubengera ugana mu mujyi wa Kibuye, nyamara wagera mu makorosi ya Kibanda amapoto akabura hafi ikilometero cyose (amapoto nka 18). Bivugwa ko ayari kuhashyirwa yimuriwe ahandi mu mujyi, kuko aka kabande kadatuwe.

Basobanuye ko umuhanda wakozwe mbere,igikorwa cyo gushyiraho amatara kikaba cyari cyasubitswe.

Ku kijyanye no gukoresha abandi(sub-contracting), basobanuye ko ntabo bakoresheje ahubwo ko ari abantu n’ibigo(companies) bakoreye rwiyemezamirimo yanga kubishyura hanyuma Akarere mbere yo kumwishyura kabanza kwishyura abo abereyemo imyenda.

Karongi yarongeye itira andi masezerano mu karere ka Nyamasheke kayakoresha ku isoko ryo gucapisha ibirango “printout service of cards, Banners and T-Shirts”.

Abayobozi basobanura ko byatewe n’ubwihutirwe bw’imirimo kuko hari abashyitsi bagombaga kubasura mu buryo butunguranye bituma batira amasezerano kuko nta gihe gihagije bari bafite cyo gushaka isoko mu buryo busanzwe.

Nyamara uwari uhagarariye RPPA muri iki gikorwa cyo kubarizwa mu ruhame, yasobanuye ko « gutira amasezerano bitabaho ndetse bitanemewe mu masoko », mbese ni umuziro.

Guheza abakozi babifitiye ububasha mu masoko y’arenga miliyari ebyiri

Mu kutubahiriza amategeko agenga amasoko ya Leta, Karongi yasinye amasezerano 2 afite agaciro k’amafaranga arenga miliyari (1,360,882,519) katabanje kugisha inama Minisitiri w’Ubutabera nk’uko biteganywa n’amategeko.

Abaserukiye aka karere babajijwe impamvu amasoko arindwi (7) y’agaciro ka 2,203,177,779Frw, yatanzwe abakozi babifitiye ububasha bagahezwa.Abo ni ushinzwe gutanga amasoko, umujyanama mu by’amategeko n’Umugenga w’ingengo y’imari.

Ku bwabo ngo ni amakosa aturuka kuri MoU(ubwumvikane) bagirana n’izindi nzego za leta cyane cyane ayo bakora ya” force account” aho bibwiye ko ku masezerano bagiranye n’izo nzego biba atari ngombwa ko abakozi babifitiye ububasha mu mategeko babigiramo uruhare. Bakomeje basobanura ko mu kumvikana na Rwiyemezamirimo byagendaga bikorwa na serivise ibifite mu nshingano kimwe n’abandi babaga bagenwe n’Akarere.

Ku kijyanye n’uwaba yaratanze ayo masoko basobanuye ko amasoko yatanzwe n’abagize akanama k’amasoko ariko mu gihe cya negociation (kumvikana ibiciro) aba bakozi ntibabonekemo.
Hatanzwe kandi amasoko abiri (2) afite agaciro ka 206,791,648 atari kuri gahunda y’amasoko y’umwaka ntanagaragare muri raporo y’amasoko yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko (RPPA).

Aya yo ngo yarihutirwaga cyane bituma batanga amasoko adateganyijwe.

Ibindi ni nk’isoko rya “Karongi Cross Border Market” ridakoreshwa uko bikwiye hakaba hari na zimwe mu nyubako zaryo zatangiye kwangirika.

Amasoko 19 afite agaciro ka 3,050,504,831Frw atatangiwe raporo kandi yaratanzwe bitanyuze muri “ E-procurement system”

Mu kwisobanura imbere ya PAC, abaserukiye Karongi bavuga ko bemera amakosa yabaye yo kudatanga raporo y’amasoko kuri RPPA, bavuga ko ari amakosa yatewe no kwibeshya. Ababigizemo uruhare barakurikiranwe, bamwe bahindurirwa imirimo abandi barasezererwa kubera amakosa y’uruhurirane babaga bafite harimo nayo ajyanye n’amasoko.

Ku masoko batanze ku giciro kiruta icyateganyijwe mu ngengo y’imari aho amasoko ane afite agaciro ka 1,379,302,519Frw karuta ingengo y’imari yari yateganyijwe ya 977,832,561Frw bituma hiyongeraho 401,469,958Frw bingana na 41%.

Basobanuye ko byatewe no kudashaka amakuru ku biciro biri ku masoko(market survey) ubwo bateguraga gahunda y’amasoko(procurement plan) bituma igihe cyo gutanga amasoko basanga ibiciro biri hejuru ugereranije n’amafaranga bari barateganyije mu ngengo y’imari.

Mu gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta byageze ku kigero cya 61%.

Kuwa kane tariki 12 Ugushyingo 2020 nibwo Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) yashyikirije inteko rusange y’abadepite, raporo y’igikorwa cyo kubariza mu ruhame (public hearing) zimwe mu Nzego, Ibigo na Porogaramu bya Leta bikoresha ingengo y’imari, kugira ngo bitange ibisobanuro ku makosa yabigaragayeho muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.

Ni igikorwa cyabaye kuva ku itariki ya 14/09/2020 kugeza ku itariki ya 07/10/2020, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirusi ; bituma kidakurikiranwa uko bikwiye.

Niyo mpamvu Bwiza.com yiyemeje kugenda ibibagezaho (akarere kun kandi, ikigo ku kindi, ingingo ku yindi) uko biri muri raporo yashyikirijwe inteko rusange y’umutwe w’abadepite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *