img-20201124-wa0023.jpg

Nyamasheke: Abarobyi b’isambaza barahakana ibyo kuzigurisha magendu muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abacuruzi b’isambaza mu karere ka Rusizi bavuga ko babuze isambaza zajyaga zituruka mu karere ka Nyamasheke kubera ko abazibazaniraga basigaye bazijyana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwihishwa bashaka ababaha amafaranga menshi bigatuma zibura mu mujyi wa Rusizi n’izibonetse zigahenda cyane, abarobyi bo muri Nyamasheke barabihakana bakavuga ko bidashoboka.

Ikibazo cy’ibura ry’isambaza mu mujyi wa Rusizi gikomeje guteza igisa n’urunturuntu hagati y’abazicuruza n’abarobyi n’abacuruzi bazo bo mu karere ka Nyamasheke bazibagezagaho mbere bitewe n’uko ngo ari ho zavaga nyinshi mu gihe i Rusizi ngo hari hasanzwe haturuka nke, kuva ku wa 4 Ukwakira ubwo uburobyi bwasubukurwaga mu mujyi wa Rusizi zikaba zikomeje kuba nke cyane n’igiciro cyazo gihanitse, abacuruzi bazo ba Rusizi bagashinja aba Nyamasheke bazibazaniraga kuba bazijyana magendu muri Congo,ko ngo iyo umutekano wakajijwe mu mazi abo b’I Nyamasheke babura aho bazinyuza bakazibazanira.

Umwe ati: “Turabizi neza ko bazijyana magendu muri Congo aho ibase y’ibilo 20 bayigurisha agera ku 50,000 bakavuga ko twe tutayabona kandi izisanzwe zirobwa i Rusizi ni nke cyane bigasaba ko dukenera n’izivuye I Nyamasheke kuko ho baroba nyinshi ariko ntibakizituzanira kandi iyo umutekano wakajijwe mu mazi barazizana, bikatwereka ko hari ahandi bazijyana.’’

img-20201124-wa0023.jpg Bashinja abarobyi kujyana isambaza muri RDC mu buryo bwa magendu

Ibi byatumye Bwiza.com ivugana n’abarobyi b’isambaza b’i Nyamasheke ngo yumve icyo babivugaho, Ndahayo Eliezer, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi muri aka karere abihakana yivuye inyuma, avuga ko ubusanzwe kuzigurisha muri Congo ari uburenganzira bwabo igihe imipaka idafunze, ko nta n’amasezerano bagirana n’abacuruzi bazo ba Rusizi ngo babe barayishe, ariko ko bidashoboka ko isambaza zijya muri RDC kandi imipaka ifunze no mu mazi hahora abashinzwe umutekano.

Ati’’ N’uyu munsi turabihakana, nta sambaza twohereza muri Congo rwihishwa kuko mu mazi hahora abashinzwe umutekano n’imipaka ifunze. Iramutse ifunguye ni uburenganzira bwacu kuba twazijyana ku isoko riduha menshi, ariko ubu nta rujya n’uruza ruhari, ntaho zaca.’’

Na we yemera ko koko izo barobaga mbere atari zo baroba ubu, ariko ko biterwa n’imvura nyinshi yaguye ubukonje bukaba bwinshi mu kivu zikihinda ntiziboneke kuko ngo bijya bibaho iyo imvura ari nyinshi cyane imiyaga yabaye myinshi mu kivu, bakizera ko nigabanuka zizaboneka nyinshi, hakiyongeraho ko zisigaye zikenerwa na benshi cyane, bu buryo hari n’abaturuka mu mujyi wa Kigali bakaza kuzirangura i Nyamasheke mbere bitarabagaho, n’imirenge y’aka karere yegereye pariki y’igihugu ya Nyungwe zikaba zijyanwayo bitarabagaho mbere,hakiyongeraho n’amahoteli n’amaresitora yiyongera muri aka karere abayagana bakazikenera ku bwinshi.

Ati: “Ni byo zabaye nke kuko mbere mu ifungura twabonaga toni zirenga 10, hari n’umwaka twabonye toni 18 ariko muri iri fungura twabonye toni 8 gusa. Twanazijyanaga i Rusizi kuko nta bandi baguzi twari dufite ariko ubu n’izibonetse abazishaka babaye benshi cyane,n’abaturuka mu mujyi wa Kigali baraza kuzirangura ku bwinshi, n’imirenge itegereye I Kivu y’aka karere,amahoteli n’amaresitora zirajyayo ku bwinshi, bazibura bakavuga ko zijyanwa muri Congo ariko si byo, ntibishoboka.’’

Kugeza ubu nk’uko bivugwa na Harelimana Emmanuel uyobora koperative y’abacuruzi b’isambaza mu murenge wa Bushenge na Mukankusi Mathilde uhagarariye koperative y’abacuruzi bazo, ikilo cyazo muri aka karere kiragura hagati y’amafaranga 2000 na 2200 mu gihe I Rusizi kiri hagati ya 3000 na 3500, ibase y’ibilo 20 ikagura hagati y’amafaranga 38,000 na 40,000, i Rusizi igera ku mafaranga 50,000, aba barobyi n’abacuruzi b’isambaza muri aka karere bakavuga ko igihe abazishaka bakomeza kuba benshi, byanze bikunze n’igiciro cyazo kitazabura gukomeza gutumbagira.

img-20201124-wa0022.jpg Abacuruzi bavuga ko isambaza zabuze, abarobyi bagasobanura ko umusaruro muke wazo watewe n’imvura nyinshi

img-20201124-wa0024.jpg Aya ni amato akoreshwa mu burobyi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *