Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 72

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2020 yatangaje ko abandi bantu 72 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 2991 byafashwe. Abanduye barimo 6 babonetse muri Kigali, 30 babonetse mu bapimwe muro Gereza ya Rwamagana, 19 babonetse mu bapimwe mu nkambi ya Kigeme muri Nyamagabe, 9 babonetse muri Musanze, 2 babonetse muri Nyanza, […]
Musanze: Ababurana mu rubanza rwa KOADU bashatse kurwanira ku rukiko

Ababurana mu rubanza rwa Koperative Dukundumurimo KOADU ikora umurimo wo kubaga inka mu murenge wa Rubavu, bashatse kurwanira mu rukiko Rukuru rwa Musanze nyuma y’urubanza bajuririyemo igifungo cy’imyaka itandatu bahawe n’urukiko rwa Rubavu. Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, nyuma y’urubanza rw’ubujurire abahamijwe ibyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu bahoze bayobora iyi koperative aribo […]
Mu mafoto: Menya ibirango bigiye guhabwa ba Karidinali bashya barimo Antoine Kambanda

Mu gihe habura igihe kitagera no ku minsi ibiri ngo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco ashyire abashumba 13 barimo Umunyarwanda Antoine Kambanda ku rwego rwa ba Karidinali, Bwiza.com twifuje kubasangiza ibirango bihabwa uwazamuwe kuri uru rwego. Ni amakuru yose dukesha inyandiko ya Padiri Uwamahoro DieudonnĂ© yashyize ku rubuga rwa Kiliziya, Diyoseze ya […]
Gor Mahia ngo ntitewe ubwoba na Jacques Tuyisenge
Umutoza wungirije wa Gor Mahia, Patrick Odhiambo, yatangaje ko nta bwoba batewe na rutahizamu Tuyisenge Jacques wa APR FC, mbere y’umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league amakipe yombi yitegura guhuriramo. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, Tuyisenge Jacques akazaba ahura ku ncuro ya mbere […]
Bobi Wine uherutse gufungurwa, akomeje kuzitirwa bikomeye (Amafoto)

Umukandida wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) akomeje kutoroherwa n’abakorera inzego zishinzwe umutekano biganjemo abasirikare. Ni nyuma y’iminsi mike asubukuye ibikorwa byo kwiyamamaza, aho yari yabisubitse yatawe muri yombi n’izi nzego, azira gukoranya abaturage barenze umubare wemewe bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bobi Wine ni umukandida uhagarariye ishyaka National […]
Gor Mahia igitegereje ibisubizo bya COVID-19 yatangaje igihe izagerera i Kigali
Ikipe ya Gor Mahia igomba guhura na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Champions league, yatangaje ko izagera i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, mbere y’umunsi umwe ngo ikine na APR FC. Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wa Gor Mahia, Ambrose Rachier, wavuze ko iriya kipe igitegereje ibisubizo bya COVID-19 iteganya kubona […]
Perezida Ndayishimiye arahurira n’abandi Bakuru b’Ibihugu muri Gabon
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye biteganyijwe ko muri iki kigoroba arajya muri Gabon, mu nama n’abandi Bakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Akarere ka Afurika yo hagati. Nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe itumanaho mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Perezida Ndayishimiye arajyana n’umugore we, Angeline Ndayishimiye. Biteganyijwe ko iyi nama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango iba […]
Ethiopia: Ibihumbi by’abasirikare badasanzwe ba Tigray bayamanitse
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, aravuga ko hari ibihumbi by’ingabo za leta ya Tigray zamanitse amaboko ku ngabo za Leta ya Ethiopia, nyuma y’igihe ntarengwa zari zahawe ngo zibe zamaze kwemera ko zatsinzwe. Ku wa Kane Tariki ya 25 Ugushyingo ni bwo amasaha 72 Leta ya Ethiopia yari yahaye ziriya ngabo ngo zibe […]
Amaganya ya bamwe mu bagiye kwimurirwa mu Busanza, imbere ya Minisitiri Shyaka

Bamwe mu baturage bagiye kwimurwa mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2020 bagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase agahinda batewe no kwimurwa mu buryo bavuga ko budakurikije amategeko. Umwanzuro wo kwimura aba baturage wafashwe n’Umujyi […]
Nyamasheke: Abarobyi b’isambaza barahakana ibyo kuzigurisha magendu muri RDC

Mu gihe abacuruzi b’isambaza mu karere ka Rusizi bavuga ko babuze isambaza zajyaga zituruka mu karere ka Nyamasheke kubera ko abazibazaniraga basigaye bazijyana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwihishwa bashaka ababaha amafaranga menshi bigatuma zibura mu mujyi wa Rusizi n’izibonetse zigahenda cyane, abarobyi bo muri Nyamasheke barabihakana bakavuga ko bidashoboka. Ikibazo cy’ibura ry’isambaza mu […]
Uko ibyamamare bitandukanye byakiriye urupfu rwa Maradona

Ibyamamare by’ingeri zose hirya no hino ku Isi, bashenguwe n’urupfu rw’Umunya-Argentine Diego Armando Maradona witabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020. Uyu mugabo wari ifite imyaka 60 y’amavuko wafatwaga nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu umupira w’amaguru wagize mu mateka yayo, yitabye Imana azize indwara y’umutima. Urupfu rwa Maradona […]
Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
Tariki ya 23 Ugushyingo 2020 ni bwo Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje ko Urwego rwacyo rushinzwe ubushinjacyaha, MPD (Military Prosecution Department) ruri gukora iperereza kuri Maj. Sgt. Robert Kabera ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana wo mu muryango. Icyo gihe RDF yatangaje ko Sgt. Robert yaba yarakoreye iki cyaha mu murenge wa Ndera w’Akarere ka Gasabo, […]