Bamwe mu baturage bagiye kwimurwa mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2020 bagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase agahinda batewe no kwimurwa mu buryo bavuga ko budakurikije amategeko.
Umwanzuro wo kwimura aba baturage wafashwe n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo “kubarinda ingaruka z’ibiza zirimo gutakaza ubuzima”. Wemeje kubakura muri aka kagari, ukabimurira mu nyubako nshya ziri Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe muri Kicukiro, aho buri muryango uzahabwa iy’ibyumba bibiri n’uruganiriro (salon).
Nk’uko byumvikana mu nkuru ya Radio Ijwi ry’Amerika, umuturage witwa Shikama Jean de Dieu wari witabiriye ikiganiro cyahuje Minisitiri Shyaka, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’inzego z’ibanze, yavuze ko itegeko rirengera abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange ritubahirizwa, akibaza aho bipfira.
Yagize ati: “Iyo turebye aho abantu bimurwa mu gihugu hose, si umwihariko wa Kangondo gusa, ntabwo iryo tegeko rijya rwubahirizwa. Tukaba twibaza icyaba kibura muri Minisiteri muyobora kugira ngo iryo tegeko ryubahirizwe, intimba Abanyarwanda dufite ziterwa no kwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange zirangire.”
Shikama yakomeje agereranya ingurane ihabwa umuntu wimuwe ku bw’izi nyungu rusange, n’uburyo we na bagenzi be bagiye kwimurira mu Busanza, ati: “Nabazaga niba indishyi ikwiriye ku mutungo w’umuntu ari agahato.”
Undi muturage afatiye urugero ku buryo bagiye kwimurwa, yashinze abayobozi kudakunda amategeko kandi ari bo bayashyiraho. Ati: “Amategeko mutora, twe turayakunda ariko twasanze mutayakunda. Impamvu mutayakunda, ntimuyubahiriza. Twumva ko umuntu umutungo we ni ntavogerwa ariko iyo turebye dusanga uwacu hari abawuvogereye kuko tutawufiteho uburenganzira.”
Mugenzi wabo yagaragaje ko ubutoya bw’inzu bagiye kwimurirwamo mu Busanza, ari imbogamizi ku gikorwa cyo kubaka urugo gikorwa hagati y’abashakanye. Ati: “Mwese mwarabyaye. Ni gute umuntu umugore n’umugabo bazubaka urugo, abana babateze amatwi cyangwa babareba?” Uyu yanengaga ubuto bw’inzu bagiye kwimurirwamo mu Busanza.
Ni mu gihe hari abandi baturage bavuze ko biteguye kwimurirwa muri izi nzu zubatswe mu Busanza, barimo uwitwa Mutwarasibo Pierre ufite inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro muri Kangondo II nk’uko RBA yabitangaje kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2020. Gusa mu nkuru ya VOA, bagenzi be bavuze ko abakiriye neza uyu mwanzuro, ari abatagira icyo bafite i Nyarutarama.
Minisitiri Shyaka Anastase mu ijambo yavugiye imbere y’aba baturage, yagize ati: “Ibibazo by’imiturire Meya yamaze kuvuga n’ingorane zibirimo, ntabwo Kangondo na Kibiraro ari ho ha mbere, ntabwo ari aha byahereye, nta n’ubwo ari ho bizarangirira. […]Ntabwo ari mu mujyi wa Kigali gusa n’ahandi turabifite.”
Minisitiri Shyaka imbere ya bamwe mu bagiye kwimurirwa mu Busanza
Nyuma yo kunga mu ryavuzwe na Pudence Rubingisa uyoboye Umujyi wa Kigali, Minisitiri Shyaka wabonye ko hari abaturage batanyuzwe, ababwira ko ibiganiro bizakomeza.
Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru ari bwo abaturage 48 ba mbere bazimurirwa mu nyubako zimwe zamaze kuzura mu Busanza. Abandi bazagenda bimurwa uko izindi zizagenda zimurwa.
Amafoto: RBA


