Ababurana mu rubanza rwa Koperative Dukundumurimo KOADU ikora umurimo wo kubaga inka mu murenge wa Rubavu, bashatse kurwanira mu rukiko Rukuru rwa Musanze nyuma y’urubanza bajuririyemo igifungo cy’imyaka itandatu bahawe n’urukiko rwa Rubavu.
Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, nyuma y’urubanza rw’ubujurire abahamijwe ibyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu bahoze bayobora iyi koperative aribo Mbanjimbere Faustin, Rwango Jean Claude na bagenzi babo bataboneka mu rukiko kuko bakatiwe baraburiwe irengero, bakaba baburana basaba kugirwa abere ku cyaha cy’inyandiko mpimpano, naho koperative ikaba yaburanaga isaba ko mu bihano bahawe hakongerwamo indishyi.
Nyuma y’uko urubanza rurangiye umucamanza yemeje ko azabasomera kuwa 23 ukuboza 2020, abo mu muryango wa Mbanjimbere Faustin bibasiriye visi Prezida wa KOADU, Semucyo Vedaste, hafi no kurwana, bamushinja kumuha umugabane wa miliyoni 3Frw kuri konti ye ntayageze muri koperative.
Hari kandi abo mu muryango wa rwiyemezamirimo wubatse iri bagiro, Hakizimana Hassan waburiwe irengero nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itandatu bibasiraga Umunyamabanga wa KOADU, Mukanoheri Beata.
Urubanza rwabaye ku wa gatatu, rwari rwabanje gutinda gutangira biturutse kuri batatu mu baregwa batabashije kwitabira iburanisha, ari bo Hakizimana Hassan, Hamuri Bahati na Ngabo Rutimirwa. Inteko y’abacamanza yaje kwemeza ko urubanza ruburanwa badahari.
Mu iburanisha nta gishya ababurana bigeze barenza ku byo bavugaga mu rukiko rukuru rwa Rubavu, ku birebana n’inyandiko bivugwa ko ari mpimbano nkuko byemejwe n’urukiko.
Inama y’inteko rusange yo kuwa 10 Kamena 2015 yemeje 435, 536,397 Frw nk’ideni iriya koperative ibereyemo company ya KICOSEKA yubatse ibagiro ryayo.
Habonetsemo indi ngingo yazanywe n’abaregwa y’amasezerano yo muri 2018 yemeza umwenda by’agateganyo, mu rwego rwo guhagarika cyamunara aho abunganira abaregwa bavugaga ko ariya masezerano yakagombye kwereka urukiko ko uriya mwenda wemejwe na koperative.
Ku ruhande rwa KOADU, Perezida wayo, Musabyimana Nyarubisi Bertin, yavuze ko ayo masezerano nta gaciro yahabwa kuko yari ay’agateganyo, hakaba haragombaga kuba andi ya nyuma yagombaga gushyirwaho umukono n’abanyamategeko bahari ku mpande zombi akaba atarabayeho.
Kuwa 7 Werurwe 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano Mbanjimbere Faustin wahoze ayobora KOADU, Rwango Jean Claude wari umunyamabanga wayo, Hakizimana Hassan na Nzabandora Theogene ba Rwiyemezamirimo bubatse iri bagiro.
Rwahamije ibyaha kandi Ndagijimana Theophile wari ukuriye komite ngenzuzi na Hamuri Bahati, noteri w’Umurenge wa Rubavu; rubakatira igifungo cy’imyaka itandatu.
Biteganijwe ko urubanza rw’ubujurire mu rukiko rukuru rwa Musanze ruzasoma umwanzuro w’urubanza tariki 23 ukuboza 2020.

Ubwo ababurana bari mu rukiko


