Gor Mahia ngo ntitewe ubwoba na Jacques Tuyisenge

Sangiza iyi nkuru

Umutoza wungirije wa Gor Mahia, Patrick Odhiambo, yatangaje ko nta bwoba batewe na rutahizamu Tuyisenge Jacques wa APR FC, mbere y’umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league amakipe yombi yitegura guhuriramo.

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, Tuyisenge Jacques akazaba ahura ku ncuro ya mbere na Gor Mahia yahoze akinira, mbere yo gutandukana na yo akerekeza muri Petro Atletico yo muri Angola.

Ni Tuyisenge wagiriye ibihe byiza muri Gor Mahia, dore ko mu myaka itatu yayikiniye yashoboye kuyitsindira ibitego 63.

Mu kiganiro Odhiambo yagiranye n’ikinyamakuru Standard Sports, yavuze ko Jacques Tuyisenge ari umukinnyi nk’abandi bose.

Ati: “Ni kuki tugomba kugirira ubwoba Tuyisenge? Ni umukinnyi nk’abandi bose kandi arashakira ikipe ye umusaruro mwiza. Ariko dufite mu kipe ba myugariro bakomeye bafite ubushobozi bwo kugarira bagafasha ikipe kwitwara neza. Kugeza magingo aya rero, ni umukinnyi nk’undi wese duhanganye.”

Mu kiganiro Jacques Tuyisenge waherukaga kugirira akabazo mu mukino w’ikipe y’igihugu yagiranye n’urubuga rwa APR FC, yavuze ko yiteguye gukina ahanganye n’iyahoze ari ikipe ye.

Yagize ati: “Nari nagiriye akabazo k’imvune mu Mavubi ariko nitaweho neza kugeza uyu munsi aho tuvuganira meze neza imyitozo ndayikora neza, ku bwanjye nta kibazo na kimwe mfite nditeguye 100% kuba nahagararira neza ikipe yanjye ya APR FC ku mukino wo kuwa Gatandatu.”

Gor Mahia izahura na APR FC, imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro ndetse n’ibibazo by’abatoza, byatumye CAF iyimenyesha ko Umunya-Brésil Robertinho uyitoza atemerewe gutoza imikino ya APR FC, bijyanye no kuba nta byangombwa bimuha ubwo bubasha afite.

Mu rwego rwo kwirinda ibihano bya CAF, iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya yiyambaje Sammy Omollo utoza Posta Rangers ariko wanigeze kuyikinira, kugira ngo azabe ari we uyitoza.

Gor Mahia ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko izagera i Kigali ejo ku wa Gatanu, mbere y’umunsi umwe ngo ikine na APR FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *