impeta-2.jpg

Mu mafoto: Menya ibirango bigiye guhabwa ba Karidinali bashya barimo Antoine Kambanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe habura igihe kitagera no ku minsi ibiri ngo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco ashyire abashumba 13 barimo Umunyarwanda Antoine Kambanda ku rwego rwa ba Karidinali, Bwiza.com twifuje kubasangiza ibirango bihabwa uwazamuwe kuri uru rwego.

Ni amakuru yose dukesha inyandiko ya Padiri Uwamahoro Dieudonné yashyize ku rubuga rwa Kiliziya, Diyoseze ya Kibungo.

Iyi nyandiko ivuga ko ibirango bishya Karidinali ahabwa na Papa ari bitatu: impeta yihariye ya Karidinali, imyambaro yihariye ya Karidinali n’inyandiko ya Papa imushyira mu rwego rwa Karidinali.

Impeta yihariye ihabwa Karidinali

impeta-2.jpg

Ushyizwe mu rwego rwa Karidinali ahabwa impeta yihariye (Anneau cardinalice) isimbura iyo yari asanganywe, iyo yari asanzwe ari Umwepiskopi. Ni Impeta ikoze muri zahabu ikaba ari ikimenyetso cy’ubudahemuka, icyubahiro, ishyaka no kwitangira Kiliziya.

Ni ikimenyetso gihora kibutsa ushyizwe muri urwo rwego ko agomba guhora yunze ubumwe na Kristu na Kiliziya, kugeza ku kuba yayitangira nka Kristu witanze kugira ngo acungure imbaga.

Imyambaro yihariye ya Karidinali

imyambar.jpg

ambar.jpg

ambar1.jpg

Ushyizwe mu rwego rwa Karidinali kandi ahabwa imyambaro ifite ibara ry’umutuku, bisobanura urukundo, asabwa kugirira Kristu na Kiliziya kugeza n’aho yakwemera guhara ubuzima bwe kubera ukwemera n’ubudahemuka afitiye Kristu.

Muri iyo myambaro harimo ingofero yihariye iranga ushyizwe muri urwo rwego rwa Karidinali (Barrette cardinalice).

kib.jpg Ingofero yihariye ihabwa Karidinali

Inyandiko ya Papa imushyira ku rwego rwa Karidinali

inyandik.jpg

Ushyizwe mu rwego rwa Karidinali ahabwa Inyandiko yihariye ya Papa (Bulle avec le Titre), imushyira mu rwego rwa Karidinali.

Ibindi bihinduka kuri Karidinali:

Ikirangantego cye cy’ubutumwa

ikirang.jpg

Uburyo ikirangantego cye gikozemo burahinduka. Mu gihe ikirangantego cy’Umwepiskopi kiba gifite inshunda 3, icya Arkiyepiskopi kikagira inshunda 4, icya Karidinali cyo kigira inshunda 5.

Kiliziya yihariye ya Roma yitirirwa

Buri wese mu ba Karidinali bashya ahabwa na Papa kiliziya y’i Roma yitirirwa (Titulaire d’une église de Rome), nk’ikimenyetso cy’uko yunze ubumwe na Papa mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya

Izina ry’icyubahiro

Ushyizwe mu rwego rwa Karidinali izina ry’icyubahiro rirahinduka rikaba Nyiricyubahiro KARIDINALI (Son Eminence Cardinal). Mu kinyarwanda nta nyito yihariye yari yaboneka isobanura iryo jambo riri mu ndimi z’amahanga: “Son Eminence”, bitandukanye na “Son Excellence”.

Umuhango wa Liturujiya (Consistoire Ordinaire) wo gushyira ku rwego rwa ba Karidinali aba bashumba uko ari 13, uzaba tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *