Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye biteganyijwe ko muri iki kigoroba arajya muri Gabon, mu nama n’abandi Bakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Akarere ka Afurika yo hagati.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe itumanaho mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Perezida Ndayishimiye arajyana n’umugore we, Angeline Ndayishimiye.
Biteganyijwe ko iyi nama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango iba kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020.
Ni inshuro ya gatatu Perezida Ndayishimiye araba agiriye urugendo mu mahanga kuva yatangira kuyobora u Burundi. Ku nshuro ya mbere yagiye muri Tanzania, iya kabiri ajya muri Guinée Equatorial.


