Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 23 Ugushyingo 2020 ni bwo Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje ko Urwego rwacyo rushinzwe ubushinjacyaha, MPD (Military Prosecution Department) ruri gukora iperereza kuri Maj. Sgt. Robert Kabera ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana wo mu muryango.

Icyo gihe RDF yatangaje ko Sgt. Robert yaba yarakoreye iki cyaha mu murenge wa Ndera w’Akarere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, hanyuma agahita atoroka.

Amakuru yavuye mu icukumbura Virunga Post yakoze, yavuze ko Sgt. Robert yageze muri Uganda tariki ya 22 Ugushyingo 2020, aciye mu nzira y’ubusamo hafi y’umupaka wa Kagitumba. Ni mu gihe mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor, yavuze ko yageze muri iki gihugu cy’igituranyi tariki ya 19 Ugushyingo 2020.

Yatorokanye umugore, basiga abana barimo uw’amezi 7 y’amavuko

Sgt. Robert mu nkuru y’iki gitangazamakuru cyo muri Uganda (Daily Monitor), yavuze ko ubwo yatoroka, yajyanye n’umugore n’uruhinja rw’amezi 7 y’amavuko bari bafite.

Ngo abandi bana babiri babyaye, babasigiye inshuti. Ati: “Twohereje abana babiri bakuru kugira ngo babane n’inshuti kubera ko twihutaga. Twazanye uruhinja gusa.”

Ngo ubwo Sgt. Robert n’umugore we bageraga ku mupaka wa Kagitumba [basanze inzira yuzuye amazi], babonye ko bitashoboka ko bambukana uru ruhinja kuko “rwashoboraga kurengerwa”.

Ati: “Ariko ubwo twageraga Kagitumba, ntabwo twabashije kwambukana uruhinja kuko amazi yari menshi. Twaruhaye umugiraneza arusubizayo. Twari dufite impungenge ko bishoboka cyane ko twaburira uruhinja mu mazi.”

Uyu musirikare wari usanzwe ari n’umuhanzi, yasobanuriye Daily Monitor ko nyuma yo kugera muri Uganda, atabasha guhamagara kugira ngo amenye amakuru y’abana basize.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yavuze ko umukobwa Sgt. Robert akekwaho gusambanya ari uwe yibyariye. Ngo yabitewe n’inzoga nyinshi yari yanyoye gusa we ntabwo abyemera.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
    Ngo umugore we? Robert se agira umugore kuva ryari? Robert afite abana 13 yabyaye kubakobwa batandukanye. Ubwo uwo nuwo yati amaxe iminsi aharaye. Umuntu uta uruhinja murumva ari umugore.nagende arangiye nabi.

  2. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7

  3. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
    Ntabwo nacira urubanza robart oya kuko ntabyonzi gus wenda wasanga ari poritike gus reta yurwanda ndakeka ntiyahamya umuntu icyaha atakoze simbizi

  4. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
    Ntabwo nacira urubanza robart oya kuko ntabyonzi gus wenda wasanga ari poritike gus reta yurwanda ndakeka ntiyahamya umuntu icyaha atakoze simbizi

    1. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
      Nawe waramwjburiye none NGO bamugushakire

    2. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
      Nawe waramwjburiye none NGO bamugushakire

  5. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
    Umva uyumusirikari njye simuziho byishi ariko Niba aribyo ntawuhunga ubutabera azahanwe

  6. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
    Umva uyumusirikari njye simuziho byishi ariko Niba aribyo ntawuhunga ubutabera azahanwe

  7. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
    Yewe nukubona umuntu agenda ariko burya aba yaramaze gupfa cyera,birababaje kubona umusirikare w’u RWANDA afata umwana yibyariye akamufata kungufu,yarangiza agafata nuruhinja akaruta.Gusa ibimuvugwaho niba arukuri koko uyumukobwa yafashe aruwe wavuye mumaraso ye,uretse nokuba yahanwa nabantu nkawe ntabwo azakira uwo muvumo Imana izamuhanisha kwohoha azamera nka Gahini wo muri Bibliya.

  8. Uko byagenze ngo Sgt. Robert n’umugore we basige abana barimo uw’amezi 7
    Yewe nukubona umuntu agenda ariko burya aba yaramaze gupfa cyera,birababaje kubona umusirikare w’u RWANDA afata umwana yibyariye akamufata kungufu,yarangiza agafata nuruhinja akaruta.Gusa ibimuvugwaho niba arukuri koko uyumukobwa yafashe aruwe wavuye mumaraso ye,uretse nokuba yahanwa nabantu nkawe ntabwo azakira uwo muvumo Imana izamuhanisha kwohoha azamera nka Gahini wo muri Bibliya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *