Ibyamamare by’ingeri zose hirya no hino ku Isi, bashenguwe n’urupfu rw’Umunya-Argentine Diego Armando Maradona witabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020.
Uyu mugabo wari ifite imyaka 60 y’amavuko wafatwaga nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu umupira w’amaguru wagize mu mateka yayo, yitabye Imana azize indwara y’umutima.
Urupfu rwa Maradona waherukaga kubagwa ubwonko, rwemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Argentine ryavuze ko ribabajwe cyane n’urupfu rw’uriya rurangiranwa, ryongeraho ko azaguma mu mitima y’abanya-Argentine.
Maradona yakiniye amakipe akomeye nka FC Barcelona na Napoli anakinira ikipe y’Igihugu ya Argentine yatsindiye ibitego 34 mu mikino 91.
Yibukirwa kuba ari we wari uyoboye ikipe y’Igihugu ya Argentine mu gikombe cy’Isi cyo mu 1986 yaje kwegukana. Maradona by’umwihariko yibukirwa ku gitego cy’akaboko yatsinze mu minota ya nyuma ubwo Argentine yasezereraga Abongereza muri 1/4 cy’irangiza, nyuma kikamamara ku Isi nk”Akaboko k’Imana.”
Inkuru y’urupfu rwa Diego Maradona ikimenyekana, yababaje abenshi mu byamamare byiganjemo abafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru.
AFP yavuze ko Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez, yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose nyuma y’urupfu rw’uriya mugabo wari wubashywe mu gihugu cya Argentine.
Rurangiranwa Lionel Messi watojwe na Maradona, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko Maradona ari umuntu uzahoraho.
Ati: “Ni umunsi ubabaje cyane ku banya-Argentine bose no ku mupira w’amaguru. Aradusize, ariko ntabwo agiye kubera ko Diego ahoraho. Ndazirikana ibihe byiza byose nagiranye na we kandi nihanganishije umuryango we n’incuti ze zose. Aruhukire mu mahoro.”

Rurangiranwa Cristiano Ronaldo we abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Uyu munsi nsezeye ku nshuti kandi Isi isezeye umuhanga uhoraho. Ni umwe mu beza b’ibihe byose ibihe. Ni umunyabufindo ntagereranywa. Agiye vuba cyane, ariko asize umurage utagira imipaka n’icyuho kitazigera kizibwa. Uruhukire mu mahoro, ntabwo uzigera wibagirana.”

Mu bashenguwe n’urupfu rwa Diego Maradona, harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Mu itangazo yasohoye yavuze ko “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe ubabaje mu mateka. Diego wacu yadusize. Imitima yacu kuri twe twese twamukundiraga uko ari n’uko yaduhagarariye, yahagaze gutera umwanya muto. Ruhukira mu mahoro ncuti Diego, turagukunda.”
Umunya-BrĂ©sil Edison Arantes de Nascimento uzwi nka Pele, we yavuze ko afite icyizere cyo kongera guhurira na Maradona mu ijuru bakina umupira w’amaguru. Ni nyuma yo guhangana gukomeye ko mu kibuga kwaranze aba bagabo bombi ubwo bari bagikina umupira w’amaguru.
Pele yagize ati: “Natakaje incuti ikomeye, ndetse Isi yatakaje umunyabigwi. Ndizera ko umunsi umwe tuzakina umupira turi kumwe mu ijuru.”

Umunya-CĂ´te d’Ivoire Didier Drogba we yashenguwe cyane n’urupfu rw’umuntu yafataga nk’icyitegererezo.
Ati: “Icyitegererezo cyanjye cyitabye Imana. Ruhukira mu mahoro Diego Armando Maradona, umwambaro wanjye rukumbi mu mupira w’amaguru, umugabo watumye nkunda umupira w’amaguru.”
Samuel Eto’o Fils wibajije byinshi ku mwaka wa 2020 ukomeje gutwara benshi, we yabuze icyo avuga ahitamo kwifuriza Maradona iruhuko ridashira.

Umudage Jurgen Klopp utoza Liverpool we yavuze ko mu myaka 53 amaze ku Isi Maradona ari mu byari bigize ubuzima bwe, ashimangira ko uriya rurangiranwa we na Messi na Pele ari bo bakinnyi b’ibihe byose ba ruhago.
Amakipe atandukanye hafi ya yose na yo yagiye atambutsa ubutumwa bwifuriza Maradona iruhuko ridashira n’ubufata mu mugongo umuryango we n’incuti ze.



2 Responses
Uko ibyamamare bitandukanye byakiriye urupfu rwa Maradona
Diego twamukundaga cyane! Gusa twiringire ko tuzongera kumubona kumunsi w,umuzuko!
Uko ibyamamare bitandukanye byakiriye urupfu rwa Maradona
Diego twamukundaga cyane! Gusa twiringire ko tuzongera kumubona kumunsi w,umuzuko!