Ikipe ya Gor Mahia yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, yahagurutse i Nairobi muri Kenya iza i Kigali yambaye imyambaro y’ikipe y’igihugu ya Kenya ‘Harambee Stars’.
Gor Mahia yitabiriye umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league uzayihuza na APR FC ku munsi w’ejo, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu kanya kashize ni bwo iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Jomo Kenyatta i Nairobi, n’indege ya RwandAir.
Amafoto yagiye hanze Gor Mahia yanashyize kuri Twitter yayo, agaragaza abakinnyi b’iriya kipe binjira ku kibuga cy’indege bambaye imyambaro ya Harambee Stars.
Ikinyamakuru Goal cyavuze hari umuntu utivuze amazina wakibwiye ko Gor Mahia yahawe iriya myambaro nk’imfashanyo, nyuma y’uko umwe mu bakinnyi bayo atakambiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya arisaba ubufasha.
Ubuyobozi bwa Gor Mahia ngo bwari bwasabye abakinnyi kuza i Kigali bambaye amakoboyi nk’uko uwo muntu yabitangarije kiriya kinyamakuru.
Yagize ati: “Umukinnyi yahamagaye Federasiyo asaba ubufasha, twemera kubafasha, twabahaye imipira y’icyatsi y’ikipe nkuru y’igihugu Harambee Stars, ni yo bazambara bagiye i Kigali.”
Uwahaye Goal amakuru yunzemo ati: “Ni igisebo gikomeye ku ikipe ikomeye nka Gor Mahia kuba idashobora kubona imyambaro 30 y’abakinnyi n’abatoza bayo, sinzi ibiri kuba muri iriya kipe ariko bakiriye ubufasha bashakaga.”
Gor Mahia yahagurukanye abakinnyi 18 batarimo Umurundi Jules Ulimwengu, gusa umutoza Robertinho yazanye n’iriya kipe n’ubwo atari we uzayitoza ikina na APR.






2 Responses
Gor Mahia yugarijwe n’ubukene yaje i Kigali yambaye imyambaro y’ikipe y’igihugu ya Kenya
Ishobora kuza yatiye imyenda ikadutwara amanota 3 yose!
Gor Mahia yugarijwe n’ubukene yaje i Kigali yambaye imyambaro y’ikipe y’igihugu ya Kenya
Ishobora kuza yatiye imyenda ikadutwara amanota 3 yose!