Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bigiye kongera gusubukura

Sangiza iyi nkuru

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, yemeje ifungura ry’ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibitaramo ndangamuco, gusa bikaba bigomba gusubukura gahoro gahoro.

Umwanzuro uvuga ku isubukurwa ry’ibi bikorwa uvuga ko “Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungura buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19.”

Nta tariki biriya bikorwa bizasubukurirwaho yigeze itangazwa, gusa itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko “amabwiriza kuri iyi ngingo azatangazwa n’inzego zibishinzwe.”

Ibindi bikorwa bigomba gufungurwa ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda COVID-19, birimo imyitozo ngiroramubiri by’imyidagaduro ikorerwa mu nyubako (gyms) ndetse no kogera muri pisine.

Ibi bikorwa byari byarakumiriwe muri Werurwe uyu mwaka, ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga bwa mbere mu Rwanda, hirindwa ko cyahita gikwirakwira mu Banyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *