Abantu 83 bakize COVID-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, yatangaje ko abantu 83 bari baranduye icyorezo cya COVID-19 bamaze kugikira, mu gihe abashya bacyanduye ari 19. Abarwayi bashya babonetse mu gihugu barimo batandatu babonetse mu mujyi wa Kigali, barindwi b’i Rubavu, batatu b’i Musanze, uw’i Nyamagabe, uw’i Rusizi n’uw’i Nyabihu. Kuva COVID-19 yagera bwa […]

Bwa mbere The Ben yaciye amarenga yo kuba mu munyenga w’urukundo na Miss Pamella

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘The Ben’, yaciye amarenga ku ncuro ya mbere y’uko ashobora kuba ari mu rukundo na Miss Uwicyeza Pamella, nyuma y’igihe bivugwa ko aba bombi bakunda. Amakuru y’urukundo rwa The Ben na Miss Pamella amaze igihe ahwihwiswa hano mu Rwanda, gusa habuze n’umwe muri bo ubyemeza ku mugaragaro. […]

Ethiopia: Igisirikare cyabohoje ibihumbi by’abasirikare bari barafashwe bugwate na TPLF

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zamaze kwigarurira umujyi wa Mekelle usanzwe ari umurwa mukuru wa leta ya Tigray, zinabohoza ibihumbi by’abasirikare ingabo za TPLF zari zarafashe bugwate. Imirwano ya Ethiopia na Leta ya Tigray isa n’iyayigometseho yatangiye tariki ya 04 Ugushyingo, nyuma y’uko ingabo z’iriya leta zigabye igitero […]

FARDC yashyikirije u Rwanda Colonel wa CNRD iheruka gufata

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zataye muri yombi Col Bazamanza Donat wabarizwaga mu Mutwe wa CNRD uri mu yakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Actualite.cd yanditse ko uyu Col. Bazamanza yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushingo afatiwe muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere yo koherezwa mu Rwanda […]

Antoine Kambanda yambitswe na Papa umwambaro w’Ubukaridinali

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda, kuri uyu wa Gatandatu yimitswe ku mugaragaro na Papa Fransisiko nka Karidinali, mu muhango wabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Pawulo i Roma. Karidinali Kambanda yimitswe ari kumwe n’abandi 12 baherukaga gutoranywa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Kambanda wabaye Karidinali wa mbere u Rwanda rugize mu mateka yarwo, we na […]

CAF Champions league: APR FC itsinze Gor Mahia, iyikuraho impamba idahagije

Ikipe ya APR FC itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino APR FC yihariye cyane mu gice cya kabiri cyawo, gusa ntiyabona ibitego byinshi byari kuyifasha kuzajya i Nairobi ifite impamba ihagije. Niyonzima Olivier bita Seif […]

Impunzi z’Abarundi zahungiye muri Tanzania zigiye gukusanyirizwa mu nkambi imwe

Inkambi zose z’impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania zigiye guhurizwa mu nkambi imwe guhera mu kwezi gutaha k’Ukuboza nk’uko biherutse gutangazwa n’intumwa idasanzwe ya minisiteri y’umutekano ya Tanzania mu ruzinduko yagiriye mu Nkambi ya Mtendeli kuwa Gatatu, itariki 25 Ugushyingo. Iyi nkuru dukesha urubuga rwa RPA rwo mu Burundi iravuga ko Inkambi ya Nduta ari yo […]

L’ancien Premier ministre Habumuremyi condamnĂ© Ă  3 ans de prison

L’ancien Premier ministre, Pierre Damien Habumuremyi, est sur le point de purger une peine de trois ans de prison et de payer une amende de 892,2 millions de francs rwandais après que le tribunal intermĂ©diaire de Nyarugenge l’ait condamnĂ© vendredi 27 novembre, pour avoir Ă©mis des chèques sans provision. Habumuremyi, qui est dĂ©tenu Ă  la […]

Tanzania: Umuganga yashyize igufwa ryo ku gahanga mu nda y’umurwayi

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni ay’umugabo wavugaga ko yagiye kwivuza i Dar Es- Salaam, muganga akamushyiramo igice cy’igufwa ryo mu mutwe, ku gahanga atamenye ibyaryo. Uyu avuga ko iri gufwa ryamugezemo ubwo yivuzaga mu bitaro by’amagufwa byitiriwe Moi biri mu murwa mukuru wa Tanzania. Uyu yaganiriye na Times Digital avuga ko ari impamo koko […]

Ntabwo ndi uhatanira kuba perezida usanzwe nk’abandi mwabonye – Robert Kyagulanyi

en03gioxeaanycx.jpg

Robert Kyagulanyi, umukandida w’ishyaka NUP mu matora ateganyijwe muri Uganda mu mwaka utaha, yatangaje ko atari umukandida usanzwe nk’abandi igihugu cyabonye, ndetse ashimangira ko kuba mu bashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu byatunguye Museveni. “Ntabwo ndi uhatanira kuba perezida usanzwe nk’abandi mwabonye. Mu by’ukuri ntabwo nari muri gahunda ya Perezida Museveni nk’uzaba ahanganye nawe kandi ibyo […]

Kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera bigiye kurushaho kwihuta

Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera igiye kurushaho kwihutishwa nyuma y’aho u Rwanda rwumvikaniye na Qatar ku masezerano y’imikoranire muri uyu mushinga nk’uko byemezwa na Guverinoma y’u Rwanda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo Guverinoma y’u Rwanda n’iya Korea y’Epfo zashyiraga umukono ku masezerano azwi nka “Bilateral Air Services Agreement” yemerera buri […]

Ingabo za Ethiopia zatangiye gusuka ibibombe ku murwa mukuru wa Tigray

Umuyobozi w’ingabo ziharanira kubohora abaturage bo mu Ntara ya Tigray (TPLF) aratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu ingabo za Ethiopia zatangije igitero kigamije kwigarurira umurwa mukuru w’iyi ntara, Mekelle. Debretsion Gebremichael, uyobora Tigray People’s Liberation Front (TPLF) mu butumwa yoherereje Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yavuze ko barimo gusukwaho imvura y’ibibombe. Billene Seyoum, umuvugizi w’ibiro bya […]

Messi yasutse amarira abakinnyi ba FC Barcelona bibuka Diego Maradona

Kapiteni wa FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yaturitse ararira ubwo we na bagenzi be bafataga umunota wo kwibuka rurangiranwa Diego Armando Maradona uheruka kwitaba Imana. Byabaye ku wa Gatanu ubwo Messi na bagenzi be bari mu myitozo bitegura umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Espagne bahuriramo na Osasuna. Maradona yitabye Imana […]

Abakuru b’ibihugu 5 bakize kurusha abandi muri Afurika

morocconking_afp_.jpg

Muri iyi nkuru, turarebera hamwe umukuru w’igihugu muri Afurika ukize kurusha abandi hagendewe ku mutungo wabo nk’uko byakusanyijwe na Forbes. 1. Umwami Mohammed VI (Maroc) – Miliyari 5.8 $ Umwami Mohammed VI yavutse ku ya 21 Kanama 1963 i Rabat, muri Maroc. Ubu ni umuyobozi wa Maroc, umwanya yafashe nyuma y’urupfu rwa se mu 1999. […]

Urukiko rwategetse u Rwanda kwishyura akayabo Rujugiro

_98001389_wow2.jpg

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwafashe umwanzuro ko gufatira, kugurisha muri cyamunara inyubako yitwa Union Trade Center (UTC) y’umuherwe, Tribert Rujugiro Ayabatwa, bikozwe na Leta y’ u Rwanda byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, butari mu mucyo, bityo ko uyu mugabo agomba guhabwa ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika nk’inyishyu y’ibyangirijwe ndetse hakiyongeraho amafaranga yose yavuye […]

Urukiko rwategetse ko u Rwanda ruha Dr Léon Mugesera indishyi ya miliyoni 25 Frw

Urukiko rwa Afurika ku Burenganzira bwa Muntu (AFCHPR), ku wa Gatanu rwategetse u Rwanda guha Dr LĂ©on Mugesera indishyi ya miliyoni 25Frw, nyuma yo kuruhamya kumufunga mu buryo budakwiriye ikiremwa muntu. Dr LĂ©on Mugesera yakatiwe igifungo cya burundu muri Mata 2016, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu. Ni igifungo cyashimangiwe n’Urukiko […]

Honduras: Uwari Perezida yafashwe agiye gusohakana mu gihugu 18,000$ arayihakana

Uwahoze ari Perezida wa Honduras, Manuel Zelaya, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yafashwe agafungirwa ubusa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Toncontin azira Amadolari 18,000 cash avuga ko atari aye. “Ntabwo nzi inkomoko y’ayo mafaranga. Ikigaragara, hashobora kuba hari umuntu wayashyize mu bintu byanjye. Nakoze ingendo inshuro 400 kandi nzi ko udashobora kugendana amafaranga angana […]

Rusesabagina yabwiye urukiko ko yashimuswe kugira ngo agere mu Rwanda

Paul Rusesabagina, ukurikiranweho n’ubutabera ibyaha by’iterabwoba n’ibindi, kuri uyu wa Gatanu yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yashimuswe ubwo yazanwaga mu Rwanda akamara iminsi ine nta muntu uzi aho aherereye, aboneraho gusaba gusesa icyemezo cyo gukomeza kumufunga by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi. Rusesabagina, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi wahungiye mu Bubiligi akaba yarabaga muri […]

Kambanda yageze i Vatican aho yimikirwa nka Karidinali ku mugaragaro

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda uherutse kugirwa Karidinali n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yamaze kugera i Vatican aho we n’abandi 12 bimikirwa ku mugaragaro nk’Abakaridinali. Ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira ni bwo Papa Fransisiko yagize Kambanda Karidinali, ari kumwe n’abandi 12. Abandi bazamuwe mu ntera na Papa barimo Umunyamabanga mukuru wa Sinodi y’Abepiskopi, […]

Hari ikintu kimwe cyabaye mu Rwanda mbona Gen. Omega arasetse bwa mbere -Uwahoze muri FDLR

Umwe mu bahoze mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces DĂ©mocratiques de LibĂ©ration du Rwanda (FDLR) avuga ko hari ikintu kimwe cyabaye mu Rwanda kigatuma ku nshuro ya mbere abona umuyobozi wa FOCA, Gen. Maj. Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega, aseka. Uyu wabaye muri FDLR mu gihe cy’imyaka umunani, utashatse ko amazina ye atangazwa, […]

RDC: Abaturage barakaye batwitse station ya polisi

Urubyiruko rwo mu gasantere k’ubucuruzi ka Bule, muri Sheferi ya Bahema-Badjere, muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri rwatwitse station ya polisi iherereye muri aka gace irashya irakongoka. Jean-Richard Dhedda Lenga, umuyobozi wa Sheferi ya Bahema-Badjere, ku murongo wa telephone avugana na 7SUR7.CD, yatangaje ko uru rubyiruko rwatwitse iyi station ya polisi mu ijoror […]

Iran yarahiye ko igiye guhorera umuhanga wayo mu bya nuclear wishwe

Iran yasezeranyije ko izahorera iyicwa rya Mohsen Fakhrizadeh, wari umwe mu bahanga bayo bakomeye mu bumenyi bwa nikleyeri, wiciwe hafi y’umurwa mukuru Tehran ku wa gatanu. Fakhrizadeh yapfiriye mu bitaro, nyuma y’igitero cyabereye i Absard, mu karere ka Damavand. Hossein Dehghan, umujyanama mu bya gisirikare w’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, yasezeranyije “gukubita” nk’inkuba […]

Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bigiye kongera gusubukura

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, yemeje ifungura ry’ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibitaramo ndangamuco, gusa bikaba bigomba gusubukura gahoro gahoro. Umwanzuro uvuga ku isubukurwa ry’ibi bikorwa uvuga ko “Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungura buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19.” Nta tariki biriya bikorwa bizasubukurirwaho yigeze itangazwa, gusa itangazo ryaturutse mu biro […]