Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zataye muri yombi Col Bazamanza Donat wabarizwaga mu Mutwe wa CNRD uri mu yakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Actualite.cd yanditse ko uyu Col. Bazamanza yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushingo afatiwe muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere yo koherezwa mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe.
Ni amakuru yemejwe na Tshimwang-M. Sha-Ludo, Umuvugizi wa Batayo ya 33 mu ngabo za Congo Kinshasa.
Yagize ati: “Yashyikirijwe [ingabo ziri mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo] Sukola 2 mu gace ka Nyamunyunyi muri Kivu y’Amajyepfo.”
Yunzemo ko “Ku wa Kane [ Col. Bazamanza] yajyanywe i Bukavu ashyikirizwa Batayo ya 33 aho intumwa z’u Rwanda zari zimutegereje, zimusubiza mu Rwanda.”
Hagati ya Nzeri na Ukuboza 2019, abarwanyi barenga 3,000 ba CNRD n’imiryango yabo batawe muri yombi bahita boherezwa mu Rwanda, nyuma yo gufatirwa mu bice bya Kalehe, Mwenga na Uvira ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mutwe wari uyobowe na Col Wilson Irategeka na we wishwe mu bitero by’ingabo za FARDC. Wiyomoye kuri FDLR muri Gicurasi 2016 nyuma y’ubwumvikane bukomeye bwari hagati y’abayobozi b’impande zombi ku bibazo by’impunzi mu Burasirazuba bwa Congo.
Abarwanyi bawo bahise bajya kwisuganyiriza muri Kivu y’Amajyepfo mu mashyamba ya Itombwe no mu gace ka Kilembwe mu Burengerazuba bwa Fizi no mu Majyaruguru ya Kivu mu gace ka Mweso.



2 Responses
FARDC yashyikirije u Rwanda Colonel wa CNRD iheruka gufata
ingabo za Congo nizikomerezaho zirikubigenzaneza ahasigaye batubere abaturanyi beza
FARDC yashyikirije u Rwanda Colonel wa CNRD iheruka gufata
ingabo za Congo nizikomerezaho zirikubigenzaneza ahasigaye batubere abaturanyi beza