Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘The Ben’, yaciye amarenga ku ncuro ya mbere y’uko ashobora kuba ari mu rukundo na Miss Uwicyeza Pamella, nyuma y’igihe bivugwa ko aba bombi bakunda.
Amakuru y’urukundo rwa The Ben na Miss Pamella amaze igihe ahwihwiswa hano mu Rwanda, gusa habuze n’umwe muri bo ubyemeza ku mugaragaro.
Miss Pamella Uwicyeza ni we wakunze guca amarenga y’uko yaba akundana n’umuhanzi The Ben yita musaza we, gusa kera kabaye uriya muhanzi na we yaciye amarenga y’uko inkuru y’urukundo rwe n’iriya nkumi yaba ari impamo.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y’isegonda rimwe ku rukuta rwe rwa Instagram, amugaragaza yiyegamije Miss Pamella mu gutuza asa n’ushaka kumusoma mu mutwe.
Ni amashusho yafatiwe muri Tanzania aho bariya bombi baherereye, gusa nta magambo ayaherekeje The Ben yigeze yandika, uretse gushyiraho akamenyetso y’ikinyugunyugu.
Si bwo bwa mbere The Ben agaragaye ari kumwe na Miss Pamella bivugwa ko bari mu rukundo rw’ibanga, gusa ni bwo bwa mbere uriya muririmbyi uri mu bayoboye umuziki nyarwanda aciye amarenga yo kuba akundana n’uriya mukobwa.
Amashusho n’amafoto ya bariya bombi bizihiwe yatangiye kujya ahagaragara mu mezi make ashize, ari na yo mpamvu yatumye rubanda bakeka ko bakundana.
Amakuru avuga ko The Ben yakunze bya nyabyo Miss Pamella ndetse n’incuti zabo za hafi zikaba zizi neza ko umubano wabo wagiye kure. Bivugwa kandi ko Miss Pamella na we yatwawe n’ibigwi uriya muririmbyi afite mu muziki Nyarwanda bikarangira urukundo rukuze gutyo.
The Ben yaciye amarenga yo kuba mu rukundo na Miss Pamella, mu gihe hatari hashize igihe kinini uriya mukobwa ashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na The Ben, akayiherekezanya amagambo agira ati ‘Uwanjye’.
Ku wa 09 Mutarama 2020 The Ben yizihije isabukuru y’amavuko, Miss Pamella aba mu ba mbere bamugeneye ubutumwa bw’isabukuru nziza.
Mu butumwa Uwicyeza yageneye Mugisha yamwise “umunyamutima mwiza, ugira urukundo n’umuntu wo kwizerwa”, yungamo ko umutima we ari munini kumurusha.

2 Responses
Bwa mbere The Ben yaciye amarenga yo kuba mu munyenga w’urukundo na Miss Pamella
Ikibazo nyamukuru nuko Abahungu bahararuka vuba Abakobwa.Ejo muzumva Ben yamutaye agafata undi.Ibyo se nibyo “kuba mu munyenga w’urukundo”??? Bakobwa,muge mumenya ubwenge.Kubera ko ibyo mwita urukundo,akenshi rurangirira mu buriri,abahungu bakabata.Mujya abakobwa bamwe biyahura ngo umuhungu yabanze.Nimwe mwiteza ibibazo,mubyita “kuba mu rukundo”.Umuhungu ugukunda by’ukuri,mutera igikumwe mukabana.
Naho ibyo bindi ni ugushaka kwisimisha gusa mukora ibyo imana itubuza kandi birayibabaza cyane.