Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda uherutse kugirwa Karidinali n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yamaze kugera i Vatican aho we n’abandi 12 bimikirwa ku mugaragaro nk’Abakaridinali.
Ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira ni bwo Papa Fransisiko yagize Kambanda Karidinali, ari kumwe n’abandi 12.
Abandi bazamuwe mu ntera na Papa barimo Umunyamabanga mukuru wa Sinodi y’Abepiskopi, Maltese Mario Grech n’Umutaliyani Marcello Semeraro, wahoze ari Umwepiskopi wa Albano, na Mauro Gambetti wayoboraga ikigo cy’abafurere b’Abafaransikikani cya Sacro Convento cy’i Assisi mu Butaliyani.
Barimo kandi Arikibishopu wa Washington muri Amerika, Wilton Gregory; uwa Capiz, muri Philippines, Jose Fuerte Advincula; uwa Santiago muri Chile, Celestino Aós Braco; Apostolike wa Brunei, Cornelius Sim na Archbishop wa Siena mu Butaliyani, Augusto Paolo Lojudice.
Abandi ni Felipe Arizmendi Esquivel, Arikibishop wa Emeritus ya San Cristóbal de Las Casas muri Mexico, Silvano Tomasi, Raniero Cantalamessa wabaye indorerezi ihoraho mu muryango w’Abibumbye i Genève, uwari umwigisha mu nzu ya Papa cyo kimwe n’umushumba w’Ingoro y’urukundo rw’Imana, Enrico Feroci.
Kuri iki Cyumweru ni bwo bagomba kwambikwa imyambaro igomba kubaranga nk’Abakaridinali.
Muri 13 baherutse kuzamurwa mu ntera, babiri ntibabashije kujya i Vatican kubera amabwiriza akomeye ibihugu byabo byashyizeho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Abo barimo Musenyeri Cornelius Sim wa Brunei na Jose Fuerte Advincula wa Philippines. Ingofero n’impeta zibagira aba-cardinal bo bazazihabwa nyuma.
Kambanda na bagenzi be baraza kwambikwa ingofero itukura nk’ikimenyetso cy’uko bashobora kwitangira Kiliziya ku buryo bashobora no guhara ubuzima bwabo.



2 Responses
Kambanda yageze i Vatican aho yimikirwa nka Karidinali ku mugaragaro
turakwishimiye cardinal wacu imana yagutoye ikomeze lkugende imbere natwe turakomeza kugusengera usengera nigihugu cyacu
Kambanda yageze i Vatican aho yimikirwa nka Karidinali ku mugaragaro
turakwishimiye cardinal wacu imana yagutoye ikomeze lkugende imbere natwe turakomeza kugusengera usengera nigihugu cyacu