Uwahoze ari Perezida wa Honduras, Manuel Zelaya, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yafashwe agafungirwa ubusa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Toncontin azira Amadolari 18,000 cash avuga ko atari aye.
“Ntabwo nzi inkomoko y’ayo mafaranga. Ikigaragara, hashobora kuba hari umuntu wayashyize mu bintu byanjye. Nakoze ingendo inshuro 400 kandi nzi ko udashobora kugendana amafaranga angana gutyo. Ni ngombwa gukora iperereza ku washyize ayo mafaranga mu bintu byanjye,” ibi ni ibyatangajwe na Manuel Zelaya.
Zelaya yari yabanje kwandika kuri twitter ko yafungiwe ubusa.
Ati: “Impamvu, agakapu k’amafaranga karimo 18,000$, atari ayanjye.”
Yongeyeho ko yafashwe n’abashinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege nyuma yo gusaka imizigo ye.
Umuvugizi w’ibiro by’umushinjacyaha mukuru wa leta, Yuri Mora, avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yahakanye ko Zelaya yafunzwe.
Ati: “Ikiri kuba ni icyo amategeko ateganya, bisobanuye kwandika ibyabaye kandi nibirangira bigasinywaho n’uwahoze ari perezida Zelaya, aho avuga ko amafaranga atari aye, ashobora kugenda byoroshye”.
Zelaya wayoboye igihugu cya Honduras cyo muri Amerika y’amajyepfo kuva mu 2006 kugeza mu 2009, ndetse akaba yari inshuti ya Perezida Hugo Chavez wa Venezuela, yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare muri Kamena 2009 ubwo yiteguraga gukoresha amatora ya referandumu ngo abone uko aguma ku butegetsi.
Zelaya yabwiye itangazamakuru ryo muri Honduras ko yateganyaga kunyura i Houston, muri Texas mbere yo kujya muri Mexico, aho yagombaga gutanga ikiganiro mu nama kuri uyu wa Gatandatu.
Amategeko agamije kugenzura icuruzwa n’iyezandonke yemera ko umuntu ashobora gusohakana mu gihugu amafaranga atarenze 10,000 $ kandi bigomba kumenyeshwa abayobozi.


