Paul Rusesabagina, ukurikiranweho n’ubutabera ibyaha by’iterabwoba n’ibindi, kuri uyu wa Gatanu yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yashimuswe ubwo yazanwaga mu Rwanda akamara iminsi ine nta muntu uzi aho aherereye, aboneraho gusaba gusesa icyemezo cyo gukomeza kumufunga by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Rusesabagina, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi wahungiye mu Bubiligi akaba yarabaga muri Amerika, yageze mu Rwanda muri Kanama. Icyo gihe ntihamenyekanye neza niba yaraje mu Rwanda ku bushake, ariko ubutegetsi bw’u Rwanda bwatangaje ko ari we wizanye.
Mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ariko ubwo yahabwaga ijambo ari muri gereza yagize ati: “Narashimuswe kugira ngo ngere hano. Naziritswe amaguru n’amaboko kandi nari mpfutse mu maso.”
Umwunganizi we mu mategeko, Me Gatera Gashabana yasobanuriye urukiko ko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza aho Rusesabagina yari ari kuva ku itariki 27 kugeza kuri 31 Kanama ubwo yerekwaga abanyamakuru. Ikindi ngo ntiyigeze amenyeshwa icyo yafatiwe, n’uburenganzira bwe bwo kunganirwa n’ubwunganizi yihiteyemo yarabwimwe.
Ubushinjacyaha ariko bwahakanye ko yashimuswe.
Umushinjacyaha, Cabin Habimana ati: “Nta muntu washimuse Paul Rusesabagina… yafungiwe ahantu hemewe n’amategeko nyuma yo kumenyeshwa ibyaha ashinjwa,”
Ubushinjacyaha kandi bwahakanye ibyavuzwe n’uwunganira Rusesabagina uvuga ko yaje mu Rwanda ku itariki ya 27 Kanama, buvuga ko ahubwo yahageze ku itariki ya 28 agahita afungirwa muri kasho ya polisi ya Remera.
Ku bijyanye n’ uko asabirwa gufungurwa ku mpamvu z’uburwayi, umushinjacyaha yavuze ko nta shingiro iyo mpamvu ifite, ndetse ko ikibazo cy’uburwayi bwa Rusesabagina cyafashweho icyemezo mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro no mu rwisumbuye mu bujurire, ku buryo cyaguma uko kiri, agakomeza gufungwa.
Yashimangiye ko Rusesabagina ameze neza muri gereza kuko yitabwaho. Yatanze urugero ko yamaze amasaha abiri ahagaze ko ari ikimenyetso simusiga ko nta kibazo kidasanzwe afite.
Nyuma yo kumva impande zombi, umuacamanza yemeje ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku itariki 02 Ukuboza 2020 ku isaha ya saa munani.



2 Responses
Rusesabagina yabwiye urukiko ko yashimuswe kugirango agere mu Rwanda
Rusesabagina nahamwa nibyaha baza muhane yushyure igihombo yateje igihugu kuko amafaranga amutakaraho yakabaye ankuramubukene nabandi
Rusesabagina yabwiye urukiko ko yashimuswe kugirango agere mu Rwanda
Rusesabagina nahamwa nibyaha baza muhane yushyure igihombo yateje igihugu kuko amafaranga amutakaraho yakabaye ankuramubukene nabandi