Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwafashe umwanzuro ko gufatira, kugurisha muri cyamunara inyubako yitwa Union Trade Center (UTC) y’umuherwe, Tribert Rujugiro Ayabatwa, bikozwe na Leta y’ u Rwanda byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, butari mu mucyo, bityo ko uyu mugabo agomba guhabwa ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika nk’inyishyu y’ibyangirijwe ndetse hakiyongeraho amafaranga yose yavuye mu bukode kuva tariki 1 Ukwakira 2013 kugeza 27 Nzeri 2017.
Urubanza rwarimo abacamanza; Monica Mugenyi, Charles Nyawello na Charles Nyacae, ni bo batangaje umwanzuro w’urukiko kuwa 26 Ugushyingo 2020. Urukiko rwagize ruti ” Urukiko ruvuze ko ibikorwa by’uregwa ( U Rwanda) byo gufatira UTC no kuyigurisha binyuragije n’amategeko ndetse binyuranye n’ingingo ya 5 (g)… by’amasezerano.”
Mu gutegeka u Rwanda kwishyura aka kayabo Rujugiro, urukiko ruvuga ko rwisunze ingingo ya 366 ya ILC ivuga ku nshingano za Leta.
Itezwa cyamunara rya UTC
UTC, inyubako iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali, yagurishijwe muri cyamunara mu 2017. Yari yaguzwe miliyoni 6.8 by’amadolari ya Amerika. Ikigo Kigali Investment Company ni cyo cyegukanye iyi nyubako cyemeye kwishyura igiciro kiruta ibyatanzwe n’abandi cya Frw 6,877,150,000. Iyi KIC ni nayo nyir’isoko rya Nyarugenge nk’uko amakuru yizewe Bwiza.com ifite abivuga.
Iyi nyubako yatejwe cyamunara kubera ko nyirayo Tribert Rujugiro Ayabatwa (ni we ufite imigabane myinshi) yari abereyemo Leta miliyoni zigera kuri imwe n’igice z’amadolari ya Amerika zikomoka ku misiro itarishyuwe nk’uko byatangajwe. Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA) cyavugaga ko inyubako ya UTC igifitiye ibirarane bigera kuri miliyari na miliyoni 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi ni inyubako yatangiye gukorerwamo mu 2006, ikoreramo amaduka 81, amaresitora, ibiro n’ibindi bikorwa. Nyirayo yabwiye BBC ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari.

Me Vedaste Habimana, umuhesha w’inkiko wagurishije muri cyamunara inzu ya UTC/ BBC
Ubujurire bwahinduye icyerekezo cy’intsinzi
Ubwo Tribert Rujugiro Ayabatwa yaregaga mu rukiko rwa EACJ bwa mbere, yaratsinzwe ariko aza kujurira. Kuri iyi nshuro ni we urukiko rwatangaje ko yatsinze, u Rwanda ruratsindwa.
U Rwanda rubivugaho iki?
Leta y’u Rwanda ivuga ko Tribert Rujugiro Ayabatwa nk’umunyamigabane mukuru yagiye muri Afurika y’Epfo, ndetse ko atakomeje kwishyura imisoro. Yavuze ko nta gufatira inyubako ya UTC kwabayeho, ko ahubwo habayeho gucunga umutungo wa Rujugiro. Ivuga ko uyu muherwe nta muntu n’umwe yigeze agena nk’uzacunga umutungo we, bityo Leta irawumucungira.
Ivuga ko ibyakozwe byose byubahirije amategeko kandi kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyaragurishije UTC muri cyamunara, bifite ishingiro.
Urukiko rwatesheje agaciro ibivugwa n’ u Rwanda
Ibi ariko urukiko rwavuze ko ntashingiro bifite hisunzwe ingingo ya 27 y’amasezerano ya EAC. Rwavuze ko UTC yakodeshwaga ibihumbi 120 by’amadolari ku kwezi, bityo ngo ko kugeza ubu iba imaze kwinjiza miliyoni eshanu n’ibihumbi 600 by’amadolari. Ibi ngo byumvikanisha ko ibirarane by’imisoro bingana na miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amadolari byari gushoboka ko byishyurwa.
Abacamanza bavuze ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gucunga imitungo yatawe na banyirayo ariko ko ngo igiye nyirawo yigaragaje, awusubizwa.
Rujugiro nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ibitangaza, yabwiye urukiko ko haba U Rwanda cyangwa RRA nta rwego na rumwe rwamumenyesheje iby’uko UTC igiye kugurishwa muri cyamunara, ibiciro yagurishijwe cyangwa inzira byanyuzemo.
Umwavoka wa Tribert Rujugiro Ayabatwa
Rujugiro waburaniwe n’umunyamategeko, Francis Gimara we avuga ko ” UTC yagurishijwe mu buryo butari bwo, nyirayo uzwi atamenyeshejwe ndetse ngo abayicungaga babikoze nabi kugeza ubwo itejwe cyamunara bitewe n’imyenda kandi yari kuba yarishyuwe n’ayo iyi nyubako yinjizaga.”
Urukiko rwo ruvuga ko UTC itari mu mitungo yashyizwe ku rutonde rw’iyatawe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ngo kuba Tribert Rujugiro Ayabatwa yarabaga hanze ntibyagatumye ayo abapangayi bishyuye ajyanwa ahandi, mu gihe hari abandi bazwi bari kuyashyikirizwa.
Haramutse hubahirijwe ibyategetswe n’urukiko, u Rwanda rukwiriye guha Ayabatwa Rujugiro Tribert miliyoni esheshatu n’ibihumbi 100 by’amadolari. Ni ukuvuga Frw 5,874,300,000

Inyubako ya UTC / Interineti

14 Responses
Urukiko rwategetse u Rwanda kwishyura akayabo Rujugiro
Aha niho ibihugu bya Africa bihombera,kubera gushaka kumvisha umuntu bitavuga rumwe nawe.Naramuka ashubijwe inzu ye tuvuge nyuma y’imyaka 20 guhera uyu munsi,Rujugiro yakishyurwa millions nyinshi z’amadolari.Ni bande baba bahombye?Ni abanyarwanda bose,uretse Rujugiro na Family ye.

Ariko buriya ntibyari byo kumugurishiriza umutungo. Habayeho kwibeshya, bari kuwufata amafranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya leta. Kugurisha habayemo guhubuka none badusize isura mbi

Hoya nibamusubize ibye rwose
Urukiko rwategetse u Rwanda kwishyura akayabo Rujugiro
Hoya nibamusubize ibye rwose
Urukiko rwategetse u Rwanda kwishyura akayabo Rujugiro
Arikose ko imanza zose barega urwanda ruzitsindwa kndi rukirengagiza gushira mubikorwa imyanzuro yurukiko amaherezo azaba ayahe.
Urukiko rwategetse u Rwanda kwishyura akayabo Rujugiro
izindi rwatsinzwe se ni izihe?

Nukuri niba aribyo nahabwe ibye
Urukiko rwategetse u Rwanda kwishyura akayabo Rujugiro
Nukuri niba aribyo nahabwe ibye
Urukiko rwategetse u Rwanda kwishyura akayabo Rujugiro
sinibaza ukuntu u Rwanda ruvuga ko rwasigaye rucunga umutungo wa rujugiro rwarangiza rugateza cyamunara ibyo rwari rushizwe gucunga NGO ntihishyuwe imisoro? none c ahubwo ninde wagpmbaga kwishyura imisoro mubyo ruri gucunga? niba ruvuga ko rwacunze rutafatiriye rwagombaga gucunga ndetse neza.