CAF Champions league: APR FC itsinze Gor Mahia, iyikuraho impamba idahagije

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino APR FC yihariye cyane mu gice cya kabiri cyawo, gusa ntiyabona ibitego byinshi byari kuyifasha kuzajya i Nairobi ifite impamba ihagije.

Niyonzima Olivier bita Seif ni we wafunguriye APR FC amazamu ku munota wa cyenda w’umukino, ku mupira wa Coup-Franc yari itewe na Omborenga Fitina awutereka mu izamu awutanze umuzamu Boniface Olouch wa Gor Mahia.

Igitego cya Seif cyakanguye Gor Mahia yatangiye umukino isa n’ihuzagurika, itangira guhererekanya ishaka buryo ki yakishyura.

Binyuze ku ikosa rya Niyonzima Olivier ‘Seif’, Kapiteni wa Gor Mahia, Kenneth Muguna yayishyuriye igitego yari yatsinzwe, ku mupira w’umuterekano yatereye hagati mu kibuga wijyana mu izamu nyuma y’uko umuzamu Rwabugiri Umar ananiwe kuwukuramo.

Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Mohammed Erradi yakoze impinduka zitandukanye, aha umwanya abarimo Jacques Tuyisenge, Byiringiro Lague na Ruboneka Jean Bosco.

Ni impinduka zafashije cyane iriya kipe y’ingabo z’igihugu, ibasha kugumana umupira ari na ko isatira izamu rya Gor Mahia.

Ku kazi gakomeye kari gakozwe na Omborenga Fitina wari ukase umupira imbere y’izamu, myugariro Andrew Juma yitsinze igitego agerageza gukiza izamu rye.

Hari ku munota wa 60 w’umukino.

Nyuma y’iminota ibiri APR FC yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga kuvamo igitego cya gatatu, gusa umupira Tuyisenge Jacques yari aterekewe ku mutwe na Lague Byiringiro ugonga umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 88 w’umukino Bizimana Yannick yatereye ishoti rikomeye mu rubuga rw’amahina, gusa rishyirwa muri koruneri n’umunyezamu Bonfice Oluoch.

Umukino wo kwishyura wa Gor Mahia na APR FC uzabera i Nairobi tariki ya 05 Ukuboza. Ni umukino APR FC isabwa gutsinda cyangwa ikawunganya, bitaba ibyo igasezererwa mu mikino ya CAF Champions league y’uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *