Antoine Kambanda yambitswe na Papa umwambaro w’Ubukaridinali

Sangiza iyi nkuru

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda, kuri uyu wa Gatandatu yimitswe ku mugaragaro na Papa Fransisiko nka Karidinali, mu muhango wabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Pawulo i Roma.

Karidinali Kambanda yimitswe ari kumwe n’abandi 12 baherukaga gutoranywa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Kambanda wabaye Karidinali wa mbere u Rwanda rugize mu mateka yarwo, we na bagenzi be bambitswe ingofero zitukura, nk’ikimenyetso cy’uko bashobora kwitangira Kiliziya ku buryo bashobora no guhara ubuzima bwabo.

Mu butumwa Papa Fransisiko yageneye Kambanda na bagenzi be, yabasabye kuba maso kugira ngo bazabashe kuguma mu rugendo rwo gukurikira Yezu Kristu batangiye.

Yagize ati: “Bavandimwe, twese dukunda Yezu, twese dushaka kumukurikira, nyamara tugomba guhora turi maso kugira ngo tugume mu nzira. Impamvu imibiri yacu ishobora kubana na we, ariko imitima yacu ishobora kujya kure igatuma tuva mu rugendo.”

Karidinali Kambanda ni muntu ki?

Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 62.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Benshi muri bo ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye abasenyeri. Abo ni Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.

Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri ThadĂ©e Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Ibirori byo kumushinga iyi Arkidiyosezi ku mugaragaro byabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Antoine Kambanda yambitswe na Papa umwambaro w’Ubukaridinali
    Singizwa Nyagasani Yezu ku byiza wakoreye umugaragu wawe, Mgr Kambanda na kiriziya y’u Rwanda. Umuhunde imbaraga n’urumuri byawe, kugirango akomeze kukwamamaza nokuba intwari ku rugamba rwo guhashya sekibi ikunyaga abo wameneye amaraso yawe.
    Ni ukuri turishimye, turanezerewe cyaneeeeeee.
    Impundu z’urwunge mubyeyi, turagusabira .

  2. Antoine Kambanda yambitswe na Papa umwambaro w’Ubukaridinali
    Singizwa Nyagasani Yezu ku byiza wakoreye umugaragu wawe, Mgr Kambanda na kiriziya y’u Rwanda. Umuhunde imbaraga n’urumuri byawe, kugirango akomeze kukwamamaza nokuba intwari ku rugamba rwo guhashya sekibi ikunyaga abo wameneye amaraso yawe.
    Ni ukuri turishimye, turanezerewe cyaneeeeeee.
    Impundu z’urwunge mubyeyi, turagusabira .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *