“MWICE UMWANA WESE W’UMUHUNGU UZAJYA AVUKA” itegeko ryari ryaratanzwe na Farawo ariko nyina wa Mose yamuhishe amezi atatu ataryama nk’abandi babyeyi kuko atashakaga ko rwicwa n’Abanyamisiri.
Yafashe agatebo gafite umupfundikizo kaboshye nk’ubwato aragatunganya, ku buryo amazi atashoboraga kukinjiramo. Nuko akaryamishamo Mose, maze agashyira mu byatsi birebire ku nkombe y’Uruzi rwa Nili. Hanyuma, yasabye Miriyamu, mushiki wa Mose, guhagarara hafi aho kugira ngo arebe uko byari kugenda.
Bidatinze, umukobwa wa Farawo yaje ku Ruzi rwa Nili kwiyuhagira. Agize atya, abona agatebo mu byatsi birebire. Nuko ahamagara umwe mu baja be aramubwira ati ‘genda unzanire kariya gatebo.’ Igihe uwo mukobwa w’umwami yapfunduraga ako gatebo, yasanzemo uruhinja rutagira uko rusa. Uwo mwana Mose yari arimo arira, maze umukobwa w’umwami amugirira impuhwe. Ntiyashakaga ko yicwa.
Nuko Miriyamu araza. Uramubona kuri iyi shusho. Miriyamu yabajije umukobwa wa Farawo ati ‘ese sinajya kukuzanira Umwisirayelikazi uzajya akurerera urwo ruhinja?’
Umukobwa w’umwami yaramushubije ati ‘genda umunzanire.’
Miriyamu yahise yiruka ajya kubibwira nyina. Igihe nyina wa Mose yageraga kuri uwo mukobwa w’umwami, uwo mukobwa yaramubwiye ati ‘jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.’
Nuko nyina wa Mose arera umwana we. Hanyuma, igihe Mose yari amaze gukura, yamushyiriye umukobwa wa Farawo, na we amurera nk’umwana we bwite. Nguko uko Mose yakuriye mu nzu ya Farawo.
Mose yarokotse ubwo nyina yari yarangije guta ikizere, mu byukuri abona ko igisigaye ari urupfu, nawe rero niba ugeze kure kubera ubuzima, wikumva ko birangiye ku munota wa nyuma Imana ishobora kugutabara. nubwo isi yose yakwanga ariko wibuke ko hari uwagutabara ufite ububasha busumba ubw’abana b’abantu, tureke kwishingikiriza imbaraga zo ku isi, twiringire imbaraga z’Imana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi@Bwiza.com


