Mu gihe COVID-19 yagize ingaruka ku bukungu, hakwitega ko ibi bizateza ukutumvikana mu bagize umuryango ku bwo gusangira ubusa bakitana ibisambo. Hari imvugo ya Kinyarwanda ngo ” Umugabo abawe iyo yahashye”. Birumvikana ko hari icyo byumvikanisha ku bijyanye no guhahira ingo nk’inshingano z’ababyeyi. Ku bagabo, hari abumvikanye mu bitangazamakuru bavuga ko abagore babataye kuko batakibashije gutunga ingo, aho bafatwa nk’aho batagishoboye kuko mu rugo hari ibyabuze byari bimenyerewe amafaranga ahari. Hari n’abagore bahise basabwa kujya iwabo, abahora batongana kuko abagabo batujuje inshingano zabo zo gutanga iposho, abana basanga batacyitabwaho nk’ibisanzwe. Videwo https://www.facebook.com/1465769290330049/videos/406575430529453 Soma: N’ubwo ibikorwa bitari bike bimaze gufungura, urwishe ya mbwa ruracyayirimo, COVID-19 yashegeshe aho benshi mu baturage bakuraga amikoro. Hari abatakaje akazi (imibare ntizwi), hari abahembwa ku majanisha ndetse n’ubundi bwumvikane bwabaye hagati y’abakozi n’abakoresha hagamijwe gushyiraho uburyo bw’imikorere yo muri ibi bihe bisanzwe. N’ubwo ahavaga amafaranga habuze kuri bamwe, abandi akaba yaragabanutse, ntibikuyeho kuba imiryango yarakomeje gukenera ibyangombwa bya buri munsi. Kuba hari ibikenerwa kandi amikoro ntayo, nibyo bituma mu muryango muri ibi bih bya COVID-19 ntibyabura guteza intonganya mu bagize umuryango. Bihumira mu mirari mu gihe iyi miryango n’ubundi igihe yaba itabanye neza. Umwe mu bajyanama b’ubuzima mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza yabwiye Bwiza.com ngo ” Urugo rushonje rwabamo amahoro? Amikoro yabaye make, kandi abasangiye ubusa bitana ibisambo.Hari ibibazo by’inzara muri iki gihe, amafaranga yarabuze kubera Corona. Yateje ubukene mu miryango.” Birumvikana ko kuba amikoro yaragabanutse, hari aho byatuma imiryango ibana nabi kuko ibimenyerewe mu kurya, kunywa, kwambara n’ibindi byagabanutse ku buryo bugaragara. Abagize umuryango bakwiriye kwihanganirana muri ibi bihe by’amafaranga make yinjira mu mirango kuri bamwe. Ni ibibazo bikwiriye kuganirwaho n’abagize umuryango. Umwana wamenyereye kurya umugati usize akabwirwa ko udahari, abari mu mazu ahenze, bakimuka n’izindi ngamba ariko ntihabe kurebana nabi kubera ubukungu buhagaze nabi. Mu minsi mike ishize, raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, ukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2020. BNR isobanura ko mu gihembwe cya 2 cy’umwaka wa 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kubera gufunga ibikorwa bimwe na bimwe. Kuba ubukungu bw’igihugu bwarahugabanye, bivuze ko ubw’abaturage budahagaze neza, bityo bikaba bishobora kuba inkomoko yo kubana nabi mu bagize imiryango.
https://bwiza.com/?Abadamu-bamwe-batanye-n-abagabo-babo-Abahanzi-b-igisope-batakambira-leta&fbclid=IwAR3KVZ-IzZK1NUgHh7zVzVpWcDW_ywfj_KSKDUC9hGKPiW8cHyfX7OE3n7c


