U Burundi burasaba ko u Rwanda rwashyirwaho igitutu

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi itangaza ko imiryango mpuzamahanga ikwiriye gushyira igitutu ku Rwanda ku ngingo yo kohereza abagize uruhare mu guhirika ubutegetsi mu 2015.

U Rwanda n’u Burundi baherutse kuganira ku kibazo by’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Wasoma byinshi kuri iyi ngingo: https://bwiza.com/?U-Rwanda-rwaba-rwaremeye-ko-rucumbikiye-abo-u-Burundi-bukekaho-gushaka-guhirika

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Jean Claude Karerwa yagize icyo atangaza kuri iki kibazo, nk’uko The Eastafrican ibitangaza.

Ku bijyanye no gushyira igitutu ku Rwanda, Karerwa yagize ati ” Ubutabera ni bwo bwonyine bwahuza Abarundi n’abakoze kudeta kubera ko ibyaha byakorewe mu Burundi, bikorerwa Abarundi. Ibi bivuze ko ubutabera bw’u Burundi ni bwo bugomba kubikemura. Icyo dusaba imiryango mpuzamahanga ni ugushyira igitutu ku Rwanda ngo rwubahe amategeko mpuzamahanga.”

Uyu yakomeje agira ati ” Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa LONI (Huang Xia) yabwiye perezida (Ndayishimiye Evariste) ko u Rwanda rushaka gushyikiriza abo bantu ikindi gihugu kikaza baburanisha hisunzwe amategeko mpuzamahanga.”

Urubuga rwa Perezidansi y’u Burundi ruvuga ko kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi bikomeje nk’uko byaganiriweho mu nama yabanje.

Biteganyijwe ko ba Minisitiri b’Ubutabera b’ibihugu byombi bazahura mu Kuboza 2020 ngo baganire ku cyakorwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Burundi burasaba ko u Rwanda rwashyirwaho igitutu
    Ariko se buriya ari abagerageje gukora kudeta (niba koko bari mu Rwanda) n’abakoze jenoside bakigisha interahamwe kwica abatutsi bakazigisha kurya inyama z’abo bishe, ni abahe bakwiye kugezwa mu nkiko byihutirwa?

  2. U Burundi burasaba ko u Rwanda rwashyirwaho igitutu
    Ariko se buriya ari abagerageje gukora kudeta (niba koko bari mu Rwanda) n’abakoze jenoside bakigisha interahamwe kwica abatutsi bakazigisha kurya inyama z’abo bishe, ni abahe bakwiye kugezwa mu nkiko byihutirwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *