Abaturiye uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera, Kigali Leather, bavuga ko babangamiwe n’umwotsi ndetse n’umunuko w’impu uva mu ruganda. Mukamunyampenda Anonciata atuye mu Mudugudu wa Karumuna mu karere ka Bugesera guhera mu mwaka w’1970. Yabwiye RBA ko kuva mu 2014 abangamiwe n’imyotsi ndetse n’umunuko uruturuka Abandi baturage nabo bavuga ko “imyotsi n’umunuko uruturukamo ubabangamira bagasaba ko hagira igikorwa kugirango be gukomeza kubangamirwa.” Umuyobozi wungurijwe ushinzwe imari no gutsura umubano muri Kigali Leather, Zhang Feife avuga ko umwotsi uzamurwa n’inkwi bacana na ho ngo umunuko wo ni uw’impu icyakora ngo ibi byose baraza kubishakira ibisubizo Feife ati “Ibi ni nka kwa kundi uba ufite inyama mu nzu hanyuma nyuma y’igihe gito zigapfa zigatangira kunuka nabi. Iyo turimo gukana impu dukenera amazi ashushye tugakoresha inkwi(…) Twatumije umuti ushobora guhangana n’uwo munuko.” Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ,Richard Mutabazi avuga ko bakurikiranira hafi uru ruganda cyane ko atari ubwa mbere ruguye mu makosa nk’aya.


