Nyamasheke: Abana bibana barashishikarizwa guhangana n’ibibazo by’imirire mibi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bizwi ko imbuto ari kimwe mu birinda umubiri umuze n’igwingira rya hato na hato, bamwe mu bana bibana mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko kuzibona mu mafunguro yabo bikiri ingorabahizi , n’amafaranga yo kuzigura batayabona ngo bazigurire, ubuyobozi bukavuga ko uyu mwaka byahagurukiwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, bamwe mu bana bakaba bari kubihabwa ngo bazabashe guhangana n’ibibazo by’imirire nibyera.

Mu karere ka Nyamasheke imiryango 128 ni yo yagezweho n’iki gikorwa mu mirenge 6 kuri 15 ikagize, isanga indi 69 yo mu karere ka Rusizi iri mu mirenge 4 kuri 18, ku bufatanye n’umuryango tsrive foundation Rwanda usanzwe ubitaho, bamwe muri aba bana babwiye Bwiza.com ko kubura imbuto mu mirire bibagiraho ingaruka zikomeye.

Niyokuri Appolinarie wo mu murenge wa Kagano muri Nyamasheke, avuga ko nubwo bitabwaho mu mashuri,ubuvuzi, n’ibindi, n’ibiribwa bakabihabwa, hari igihe bibasaba gushakisha uko bakwibeshaho kandi batabifitiye ingufu kuko byose batabicugira ku mufatanyabikorwa, nk’igihe hari urwaye yumva ashaka imbuto zikabura, ayo bakoreye cyangwa bahawe n’abagiraneza kuyazigura kandi bakeneye ibindi bikagorana.

Ati: “Kuzikenera ntibyabura ariko zirahenze cyane ku buryo hari n’igihe ibyo tutabitekereza kubera indi mibereho igoye tuba duhanganye na yo. N’abari bazisigiwe n’ababyeyi ibiti byari bimaze gusaza cyane bitagitanga umusaruro, ibindi biti bihenze cyane tutabasha kubyigondera, ariko kuba tubihawe biradushimishije cyane, tugiye kubitera kuko ari ubwako bwiza bubanguriye, mu myaka 3 iri imbere tuzaba dushobora kuzirya dukureho n’izo tugurisha.’’

Mugenzi we Nyirabanyarwanda Liliane na we ati: “Papa yamaze gupfa mama araduta arigendera hashize imyaka 8 kandi twari bato cyane, kurya biba ibibazo ku buryo kuvuga ngo turarya Avoka twabuze n’ibijumba twumvaga bisa nk’ibitatureba,ubwo urumva ko imibereho yacu ihahungabanira cyane kuko nk’ubu ino Avoka nini igura amafaranga 200,imyembe iyo yeze nay o 4 ni 200,ibinyomoro 5 ni 200,indimu 3 na zo akaba 200 kandi ayo ntitwayabona.

Turashimira Strive Foundation iduhaye ibi biti, turizera ko mu myaka iri imbere uretse kuzirya tuzajya tunazigurisha tukabona ikiturengera kuko aho kuzitera tutahabura mu dusambu duto ababyeyi badusigiye.’’

Ibura ry’ibiti byiza bibanguriye by’imbuto ziribwa ngo si ikibazo cy’aba bana gusa kuko kubera uburyo kuzifumbira bihenze ngo zitabasha kwigonderwa n’umuturage uwo ari we wese, umukozi ushinzwe amashyamba mu murenge wa Kagano Hakizimana Joseph akavuga ko kugira ngo gikemuke bisaba abashoramari babikora abaturage bakabibagurira bakabitera, bitabaye bityo kizahora ari ingorabahizi.

Ati: “Uretse n’aba bana, ibiti byiza byazo biracyahenze cyane kandi bikenerwa n’abaturage benshi. Urugemwe rwa Avoka rugura hagati y’amafaranga 1500 na 1800, ipera ni 2000, umwembe ni hagati ya 1000 na 1500,icunga ni 1500 kandi zo zerera imyaka 3 gusa. Utayafite cyangwa ngo azihabwe n’abagiraneza nka gutya bisaba gutoragura bimwe byimeza kandi kimwe cyerera nk’imyaka 10. Ubuhumbikiro bumwe burimo izo mbuto zose butwara ari hagati ya miliyoni 8 na 12. Hakenewe abunganizi muri urwo rwego kugira ngo n’abana nk’aba bo mu yindi mirenge bazibone na ho ubundi kiracyari ikibazo.’’

Mukeshimana Espérance, Agoronome wa Strive Foundation Rwanda muri Nyamasheke, avuga ko gutoza aba bana kwita ku biti by’imbuto ziribwa bizakemura byinshi mu mirire yabo no kubona amafaranga yo kwikenura, bikazanazamura umuco wo kumva akamaro k’imbuto mu mirire kuri bagenzi babo no ku baturanyi babo.

Ati’’ Birakemura ikibazo cy’imirire mibi ikunda kuboneka mu miryango myinshi y’aba bana kuko hari abo usanga babyariramo n’abandi kubera ababashukisha ibibazo barimo bakabatera inda, ariko igihe bazaba babasha kugira icyo bagurisha, hamwe n’amatungo twagiye tubaha, bakikenura n’ibyo bibazo bindi bizagabanuka.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko imbuto ziribwa zikenerwa na benshi ari yo mpamvu buri muturage yasabwe gutera nibura ibiti 3 byazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *