Iyi ni intambara y’abajenerali, wizana ba kaporali- Tumukunde

Sangiza iyi nkuru

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde avuga ko asanga perezida uriho, Gen. Yoweli Kaguta Museveni yakurwaho n’undi musirikare wo ku rwego rwa jenerali nkawe, ko abandi bakandida ntacyo bakora.

Gen. Tumukunde wiyamamarizaga mu Majyaruguru ya Uganda, yabwiye abatuye igice cya Acholi ko gukuraho Museveni bisaba umuntu ushoboye.

Tumukunde ati ” Nta w’undi muntu wabasha Museveni uretese njyewe. Izi ni intambara z’abajenerali. Ntimukazane ba kaporali ngo babarwanire. Nakoze hano nka komanda wa diviziyo ya kane. Nzi ibibazo bya hano kurusha undi uwo ari we wese.

Uyu mugabo w’imyaka 61 yasezeranyije abaturage ba Acholi (Abacholi) ko azakemura ikibazo cy’ubutaka baramutse bamutoye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *