Umuhanzi Naseeb Abdul Djuma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yateye indi ntambwe ikomeye muri Kariyeri ye y’umuziki nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Waah’ yafatanyije n’icyamamare mu muziki wa Congo Kinshasa, Koffi Olomide.
Ni indirimbo imaze umunsi umwe ku rubuga rwa YouTube aho yarebwe n’abarenga miliyoni mu gihe cy’amasaha umunani.
Diamond yahise aca agahigo kari gafitwe n’Umunya-Nigeria Davido mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho indirimbo ye yise ‘Fem’ yari yarebwe n’ababarirwa muri miliyoni imwe mu gihe cy’amasaha icyenda.
Agahigo Diamond yashyizeho, kaje nyuma y’akandi yashyize ku rubuga rwa YouTube ubwo yabaga umuhanzi wa mbere wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ugejeje ku bantu miliyari barebye indirimbo ze. Ni agahigo yatanze ibindi byamamare nka Burna Boy, Wizkid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Sauti Sol, Patoranking n’abandi.
Mu masaha 24 indirimbo ‘Waah’ ya Diamond na Koffi Olomide yari imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni eshatu, agahigo katigeze gakorwa n’umuhanzi wese muri Afurika.
Diamond abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yashimiye abafana be ku kuba buri gihe bashyigikira umuziki we, ndetse no kuba baba ibuye ry’ifatizo mu gutuma imbuga ze zigera ku byiza.
Paji ya YouTube y’umuhanzi Diamond Platnunz iri mu zikurikirwa cyane ku mugabane wa Afurika, aho ifite ababarirwa muri miliyoni enye n’ibihumbi 400 bayiyandikishijeho.
Umunya-Nigeria Davido ni we umugwa mu ntege n’ababarirwa muri miliyoni ebyiri biyandikishije kuri chaîne ye ya YouTube.


