Umuvandimwe wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni witwa Godfrey Aine Kaguta yareze ishyaka rya mukuru, we NRM mu nkiko ku bwo kumwambura guhagararira iri shyaka mu gace ka Mawogola y’Amajyaruguru. Murumuna wa Museveni uzwi nka SODO yaregeye urukiko rukuru rwa Kampala, kuwa 25 Ugushyingo 2020. Ni nyuma y’aho NRM yari yateye utwatsi intsinzi ya SODO kuko ngo yarimo uburiganya bwatumye uwitwa Shartsi K. Musherure atsindwa.


