Umubare w’Abarundi bahunga igihugu aho kugabanyuka uriyongera

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi ntabwo irimo guhuza n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR, mu gihe yo ivuga ko abari barahunze igihugu barimo gutahuka ku bwinshi, uyu muryango wo utangaza ko n’abandi barimo kurushaho guhunga igihugu.
HCR yo itangaza ko mu kwezi kwa 7 konyine hahunze abarenga ibihumbi 20 baturutse mu ntara zitandukanye z’u Burundi, gusa ikanemeza ko nayo hari amakuru ayigeraho avuga ko hari abahunguka ariko ntibabone ngo inababarure.
Ikomeza ivuga ko abahunga bavuga ko ibibatera guhunga ari bimwe nk’ibyo mu mwaka ushize, ari ugutotezwa no kubangamirwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Mu gihe abaturage bavuga ko babangamirwa n’inzego zishinzwe umutekano, Loni iheruka gutangaza ko ibikorwa by’ubwicanyi n’ibindi byibasira inyokomuntu bica amarenga ya jenoside.
Iyi mvugo ya Loni ikaba yarakuye umutima abatavuga rumwe na Leta, ari nayo mpamvu basaba ko hakoherezwa abasirikare mpuzamahanga bo kugarura amahoro amazi atari yarenge inkombe.
Ku ruhande rwa Leta, yo ikomeza gushimangira ko umutekano ari wose ku kigero cya 99%, mu gihe kandi abatabwa muri yombi barushaho kwiyongera rimwe na rimwe bakaburirwa irengero kandi abaturage bavuga ko bajyanwe n’inzego za Leta zishinzwe umutekano.
HCR itangaza ko kuva umwaka ushize, Abarundi bagera ku bihumbi 300 aribo bamaze guhunga igihugu.
hcr
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *