Kanseri ni uruhurirane rw’indwara zihitana ubuzima bwa benshi ku Isi, mu gihe idakumiriwe hakiri kare. Nk’uko imibare y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ubigaragaza, nko mu 2018 kanseri yishe abantu miliyoni 9.6 kandi bigaragara ko bagenda biyongera, ugereranyije no mu 2015, aho yishe miliyoni 8.8.
Kwandura kanseri, usanga ahanini biterwa n’imyitwarire y’umuntu, cyane cyane ku bijyanye n’ibyo yinjiza mu mubiri.
Twifashishije urubuga rwa Kaminuza ya Havard, ishami ry’ubuvuzi, tugiye kubagezaho ibintu 5 umuntu yakwirinda kugira ngo atandura kanseri.
Kunywa itabi
Muri raporo ya OMS yo mu 2018, yagaragaje ko itabi ari cyo cya mbere gitera kanseri, kikaba impamvu y’imfu nyinshi. Bigaragara ko ryihariye ikigero cya 22% cyose.
Umuntu unywa itabi, aba yiyongerera ibyago byinshi byo kwandura kanseri mu myanya y’ubuhumekero nko mu bihaha, kuko ni ho umwotsi waryo uturiza, hiyongereyeho umwijima, umuhogo, umunwa, agasabo k’inkari ndetse n’impyiko.
Uru rubuga kandi ruvuga ko umuntu wegereye uri kunywa itabi, nta ho baba bataniye kuko wa mwotsi aba yinjiza na we ushobora kumugeraho. Ni byiza ko twirinda kunywa itabi, tukirinda gukoresha ibyarinywerewemo ndetse ntitwegere n’abari kurinywa.
Kwirinda amafunguro adasukuye/atizeweho ubuziranenge
Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kuri kanseri cyemeza ko kurya amafunguro adasukuye cyangwa atizeweho ubuziranenge biteza ibyago byo kwandura indwara zitandukanye zirimo izibasira igifu no mu mara, nacyo kikaba gishobora gufatwa na kanseri nyuma y’igihe runaka.
Kwirinda kurya amafunguro arimo amavuta menshi n’inyama zitukura, nabyo bishobora kugabanya ibyago byo kwandura kanseri yo mu mara na prostate.
Gukoresha ibisindisha cyane
Ingano n’ubukarihe bw’igisindisha umuntu anywa ishobora gutuma yandura kanseri, nyuma yo kwangiza ingingo z’umubiri nk’ibere, ibihaha, impyiko n’umwijima. Kubinywa kenshi karuta agakenewe byongera ibyago byo kwandura iyi ndwara.
Kudakoresha ubwirinzi [cyane mu mibonano mpuzabitsina]
Kudakoresha ubwirinzi nk’agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma umuntu yandura indwara ziyanduriramo zizwi nka STDs (Sexual Transmission Diseases). Izi ndwara nazo, ngo zikunze kuzana n’inzi zifite aho zihurira n’umwijima, igihaha n’umura; mu gihe byangiritse bikaba byavamo kanseri.
Kwirinda gusangira ibikoresha bikomeretsa
Si byiza ko utira mugenzi wawe igikoresho gikomeretsa nk’urushinge rudasukuye, kuko mu gihe mugikoresheje mwembi, mushobora kwanduzanya indwara zandurira mu maraso nk’agakoko gatera SIDA n’umwijima w’ubwoko bubiri (B na C), ushobora kubyara kanseri.
Hari andi mabwiriza yatanzwe na OMS arimo gukingira abana Umwijima (Hepatite ) B, kwitabira ibikorwa byo kwipimisha, gukora siporo, konsa abana (ku babyeyi) no kwirinda izuba ryinshi.
Amabwiriza ya OMS ku kwirinda kanseri


