Umubare w’abimukira baguye mu bwato bwarohamye hafi ya Misiri ugeze ku 162

Sangiza iyi nkuru

Impanuka y’ubwatu bwarohamye yabereye hafi y’igihugu cya Misiri kuwa 21 Nzeri 2016 imaze guhitana abantu bagera ku 162 mu gihe hakomeje gushakishwa abandi baba bararohamye bataramenyekana. Ubu bwato bwari butwaye abimukira bakomoka mu bihugu bitandukanye by’Afurika berekeza ku mugabane w’u Burayi.
Abimukira bari hagati ya 450 na 600 bakomoka mu bihugu bya Misiri, Syria, Sudani, Eritereya na Somaliya nibo bari batwawe n’ubu bwato bwarohamiye mu birometero 12 uvuye ku cyambu cyo mu mugi wa Rosetta.
Ubuyobozi bw’iki gihugu cya Misiri buvuga ko bwabashije gutabara abagera ku 163, mu gihe bamwe mu barokokeye muri iyi mpanuka batangarije BBC dukesha iyi nkuru ko abarohamye ari bo benshi. Abarokotse batangaje ko abatwara magendu bakaga amafaranga y’umurengera kugira ngo baguhe agakoti ko kogana.
Kurohama k’ubu bwato bivugwako byaba byatewe no gupakira birenze ubushobozi kuko hongewemo abantu 150 kubo bwari bugenewe gutwara.
Ubuyobozi bwa Misiri bwatangaje ko abantu bane bo mu matsinda yari atwaye abo bagenzi bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kwica batabigambiriye no gukora ubucuruzi bw’abantu no kubatwara mu buryo butemewe n’amategeko.
Iyi mpanuka ibaye nyuma gato yuko ikigo gishinzwe imbibi mu bihugu by’umuryango w’ubumwe bw’I Burayi kikomye igihugu cya Misiri ko cyahindutse inzira y’abimukira bajya ku mugabane w’i Burayi mu buryo butemewe n’amategeko.
Imibare itangazwa n’umuryango w’abibumbye itangaza ko abantu barenga 10,000 bamaze gupfa bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza i Burayi kuva mu mwaka wa 2104.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Th éogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *