Ubwo yasuraga Akarere ka Rusizi ku wa 30 Ugushyingo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase ntiyihanganiye kugaragaza ko n’ubwo yabonye byinshi byiza, anenga bikomeye umwanda yasanze mu bana bo mu mirenge ya Bweyeye na Gikundamvura, bamwe mu baturage bakavuga ko biterwa n’ubukene aho kubona isabune n’imyenda myiza y’abana bigorana, abayobozi bo bakavuga ko biterwa n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.
Muri iyi mirenge yombi, Minisitiri Shyaka yashimiye abaturage uburyo bicungira umutekano, uko bagenda batera imbere, n’ibindi byiza yahasanze ariko abagaragariza ko yanenze bikomeye isuku nke yagiye abona mu bana mu nzira yanyuzemo, nyamara yagera kuri iyo mirenge akabona ababyeyi baje kumwakira bo basukuye akibaza uburyo bisukura bakibagirwa abana babo.
Nko mu murenge wa Bweyeye yagize ati: “Bweyeye murasobanutse, mutuye ahantu heza, mumeze neza, urabona ko mushyushye, ifaranga rirahari, urabona ko umubyeyi akubitamo urukweto rwose ukabona ari umusirimu, nagira ngo ubu bwiza bwa Bweyeye bujyane n’impinduka z’imibereho myiza y’abaturage, ibikorwaremezo Nyakubahwa perezida wa Repubulika yabazaniye,imihanda,amashanyarazi n’ibindi, n’ibitaraza ku gipimo cyo heuru bizaza,ariko byoye kuza bibasanga muri nyakatsi cyangwa abana banyu nta mituweli bagira, ariko ndashaka kugaruka ku muryango n’isuku.’’
Yarakomeje ati: ’’Isuku aha ndabona irahinda ariko aho nagiye nyura uratera abana ijisho,ukibaza ibyo ari byo, nabonye ari ibibazo bikomeye. Ukabona agashati umwana yambaye ukibaza niba ari ishati,niba yagateye urwondo,ukibaza ni ba nta mazi ahaba bikagushobera. Iyi suku nabonye aha ntijyanye na Bweyeye rwose, icyo muze kwiha zeru, munabisezerere.’’
Yavuze ko ubundi isuku atari ibintu bikomeye, asaba ba mutwarasibo,ba mutima w’urugo,abakuru b’imidugudu n’abandi bayobozi kuyihagurukira.
Ati’’Ikintu cy’isuku rwose,mwa mfura mwe,wagira ngo…,oya,nageze ahantu nshaka gushyira igitambaro mu maso,si byo pe. Ariko igitangaje nageze hano,ibyo nagiye mbona mu bana,ntaho muhuriye,kereka niba hari ahandi mwaba mwabanje guca mukisukura mbere yo kugera hano. Mwe mumeze neza cyane rwose,ariko n’abo bana mubasukure,Guverineri azagaruka kureba ko hari intambwe yatewe mu cyumweru gitaha.’’
Iki ni na cyo yagarutseho no mu murenge wa Gikundamvura, bamwe mu baturage b’iyi mirenge yombi batangariza Bwiza.com ko badahakana ibyavuzwe na Minisitiri,ariko ko biterwa n’ubukene no kutagira akazi bakuraho icyo bagura agasabune.
Uwo muri Bweyeye ati: “Biterwa n’ubukene kuko ino nta mirimo myinshi ihaba dukuraho amafaranga ngo tugure agasabune n’utwenda twiza tw’abana, n’ihari kubera amakosa yagiye akorwa mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe,ihabwa abashyizwe mu cya 1 n’icya 2 nyamara hari abashyizwe mu cya 3 barutwa n’abashyizwe mu cya 1, wa wundi utabona n’aho akura amafaranga 500 afite abana benshi yabuze n’icyo agaburira kumubwira isuku yabo biragoye, natwe impamvu babonye dusa neza ni uko turi abayobozi, ntiwaza ku murenge udasa neza bagusubizayo bakanakweguza.’’
Uwa Gikundamvura na we ati: ’’Nta mubyeyi utakwifuza ko umwana we asa neza, uretse ko hazamo n’ubujiji bwa bamwe muri twe, ariko n’ubukene buragaragara,ubushobozi burabura pe, icyakora tugiye kubihindura,uhingiye 800 yihangane akureho 100 ry’isabune, dusukure abana koko bikojeje isoni gusa neza uri umubyeyi umwana asa nabi.’’
Ba Gitifu b’iyi mirenge bo bemeza ko ikibazo kiri mu myumvire kuruta mu bukungu,hakaba n’ibura ry’amazi meza muri Gikundamvura riri hafi gukemuka.
Ndamyimana Daniel, Gitifu w’agateganyo wa Bweyeye ati: “Si ubukene ni imyumvire kuko hari urugo winjiramo ugasanga rwifashije ariko isuku y’abana ari nke cyane. Hamwe n’ubukangurambaga bwimbitse mu babyeyi turahamya ko bizahinduka.”
Hategekimana Claver uyobora Gikundamvura we ati: “Ikibazo twagitewe n’ibura ry’amazi kuko ino nta mazi meza ahagije yahabaga,aho wasangaga abaturage bashoka ibishanga n’umugezi wa Ruhwa ariko kiri hafi gukemuka kuko imiyoboro yatangiye gukorwa,bigenze neza muri Nyakanga umwaka utaha yaba yabonetse ,ni byo bizatuma isuku y’abana itungana.’’
Uretse aha Minisitiri Shyaka yageze,hari n’indi mirenge y’aka karere isuku y’abana bigaragara ko ikiri ikibazo na we akavuga ko ikibazo akibona mu myumvire kuruta ku bukene bw’ababyeyi.


