Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 17

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 17 mu bipimo 3712 byafashwe. Abanduye barimo 10 babonetse muri Kigali, 3 babonetse muri Gatsibo, 2 babonetse muri Rusizi, uwabonetse muri Musanze n’undi wabonetse i Rubavu.
Ndi inkota ikeba ku mpande zombi_Bobi Wine
Ubwo yasubukuriraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kibuku muri Uganda, umukandida Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) yiyise inkota ikeba ku mpande zombi. Ni umunsi uyu munyapolitiki akaba n’umuhanzi, yigaragajemo mu buryo budasanzwe, aho yari yambaye ibikoresho birinda amasasu nk’agakoti (anti-balle) n’ingofero y’icyuma (casque). Bobi Wine kandi yari yambaye n’isarubeti itukura, ijya kugira imiterere […]
Espagne: Umukinnyi ari mu mazi abira azira kwicara abandi bibuka Maradona
Umunya-Espagne-kazi Paula Dapena aravuga ko yakiriye ubutumwa bw’abamubwiye ko bazamwica, nyuma yo kwanga kugira uruhare mu gikorwa cyo kwibuka Umunya-Argentine, Diego Maradona. Uyu mugore ukinira ikipe ya Viajes Interrias FF, yahisemo kwicara ubwo bagenzi be bari bahagaze bafata umunota wo kwibuka Maradona uheruka guhitanwa n’umutima. Byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mbere gato y’umukino wa […]
Rusizi: Ntibavuga rumwe ku gitera umwanda Minisitiri Shyaka yasanganye abana
Ubwo yasuraga Akarere ka Rusizi ku wa 30 Ugushyingo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase ntiyihanganiye kugaragaza ko n’ubwo yabonye byinshi byiza, anenga bikomeye umwanda yasanze mu bana bo mu mirenge ya Bweyeye na Gikundamvura, bamwe mu baturage bakavuga ko biterwa n’ubukene aho kubona isabune n’imyenda myiza y’abana bigorana, abayobozi bo bakavuga ko biterwa n’imyumvire […]
Namibia: Adolf Hitler yatsinze amatora akubise incuro uwo bahatanaga
Umunya-Politiki witwa Adolf Hitler, yatsinze amatora muri kamwe mu turere tugize igihugu cya Namibia, gusa avuga ko nta mugambi afite wo kwigarurira Isi nk’uwa bazina be washoye Isi mu ntambara ebyiri karundura. Adolf Hitler Uunona yatowe ku majwi 85% muri Namibia, aho usanga amazina y’imihanda itandukanye n’uduce tumwe na tumwe bifite amazina y’Ikidage. Ubudage ni […]
Umuvunyi mushya yahamagariye Abanyarwanda kumufasha mu rugamba rwo kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru mushya, Madamu NIRERE Madeleine, yasabye Abanyarwanda kugira uruhare rufatika mu guhangana na ruswa, agaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwisunze amategeko ruzahangana n’abantu bigwizaho imitungo badashobora gusobanura inkomoko yawo. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo habaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye n’Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe, Anastase Murekezi. Nirere yavuze ko azagendera cyane ku mpanuro umukuru w’Igihugu […]
Nyamasheke: Abakobwa barashinjwa gutwara abagabo bubatse
Abagore bo mu Murenge wa Cyato baramagana umuco umaze kwaduka muri uwo murenge aho abakobwa bari kubatwara abagabo babashukishije amafaranga bigatuma bata ingo zabo bagasanga ba bakobwa. Aba bagore bavuga ko ubusanzwe umukobwa wo muri uwo murenge ngo akorera amafaranga yamara kuyagwiza akareba urugo rufite amikoro make maze agaha umugabo amafaranga akamusaba ko bagomba guhita […]
Impamvu ebyiri urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’urwa Sankara na bagenzi be
Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko abantu 20 bo mu mutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari umukuru wa MRCD bahurizwa mu rubanza rumwe ku mpamvu ebyiri. Umucamanza yavuze ko imanza zabo zigomba guhuzwa kuko ibyaha bakurikiranweho by’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe babihuriyeho. Umucamanza yanavuze ko […]
Indirimbo irimo The Ben iravugwa nk’iyashishuye Harmonize
Ibinyamakuru ndetse n’abantu batandukanye muri Tanzania bavuga ko basanga indirimbo y’uwitwa Muchoma yafatanyije n’umuhanzi The Ben yaba yariganye iya Harmonize yitwa Ushamba. Izi ndirimbo zombi zasohotse mu cyumweru gishize. Ikinyamakuru Bongo5 nicyo cyatangaje iyi nkuru kivuga ko izi ndirimbo zisa. Iki kandi cyatanze urubuga ku basomyi, bagiye bemeza ko izi ndirimbo zaba zisa. Bwiza.com ntigamije […]
UN yakuye urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge byica

Inama yahuje ibuhugu bigize Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (CND), yateraniye i Vienna muri Austria kuri uyu wa 2 Ukuboza 2020, yakuye urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge byica. Ni nyuma y’ubusabe bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) wegamiye kuri UN, watanze impamvu z’uko iki kimera gikwiriye gukurwa kuri uru rutonde, mu rwego rwo guteza […]
Laporta yaciye amarenga yo gusinyisha Neymar wavuze ko yizeye gukinana na Messi umwaka utaha
Joan Laporta uheruka gutangaza ko aziyamamariza kuyobora ikipe ya FC Barcelona, yaciye amarenga y’uko ashobora kuzasinyisha Neymar, nyuma y’uko uyu munya-BrĂ©sil atangaje ko afite icyizere cyo kuzongera gukinana na Lionel Messi mu mwaka utaha w’imikino. Mu ijoro ryakeye ni bwo Neymar yatangaje ko akumbuye kongera gukinana na Lionel Messi, nyuma y’uko yari amaze gufasha PSG […]
Umubiri, ubwenge n’umutima bya Padiri Ubald byakozweho na Covid-19_Umutangabuhamya
Umwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bwa Padiri Ubald Rugirangoga uzwiho gusengera abantu bagakira indwara zikomeye, avuga ko umubiri, ubwenge n’umutima bye byakozweho n’icyorezo cya Covid-19. Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo ryatambutse ku rubuga rwa Facebook Padiri Ubald asanzwe akoresha, kuri uyu wa 2 Ukuboza 2020. Uyu mutangabuhamya avuga ko Padiri Ubald “nta bwandu bwa Covid […]
Ibihugu by’Afurika bidapfa guhangarwa mu kurwanira mu mazi
Igisirikare kigizwe n’ibice birwanira ahantu bitandukanye: Ku butaka, mu mazi, mu kirere. Ku ngingo y’abarwanira mu mazi, ibihugu bimwe byo muri Afurika ntibyarajwe ishinga bitewe n’aho biherereye. Ni ukuvuga mu gihe byaba bidakora ku nyanja ariko nanone hari ibikora ku biyaga bigiye bigira igice cy’igisirikare kirwanira mu mazi. Uru rutonde rwakozwe na Military Africa mu […]
Bobi Wine asubiye kwiyamamaza yambaye ibimurinda amasasu

Nyuma y’umunsi umwe asubitse ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020 Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) abisubukuye yambaye ibikoresho bimurinda amasasu (anti-balle na casque). Ni mu rwego rwo gukaza umutekano we, bitewe n’uburyo akomeje gukumirwa n’abashinzwe umutekano; bagera ubwo barasa ibyuka biryana mu maso mu bayoboke be, rimwe […]
APR FC ifite akazi gakomeye yaraye i Nairobi (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yamaze kugera i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions league uzayihuza na Gor Mahia. Umukino uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, nyuma y’ubanza wabereye i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize APR FC ikawutsinda ku bitego 2-1. Saa mbiri zuzuye z’umugoroba […]
Agaciro k’umukozi wo mu rugo imbere ya Nyirabuja na Sebuja-VIDEO
Umwuka mubi muri FCC-CACH mu byatumye Tshisekedi atumira abasirikare bakuru

Ku wa 1 Ukuboza 2020, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umugaba w’Ikirenga, FĂ©lix Tshisekedi, yakiriye mu biro bye abakuru mu nzego z’umutekano biganjemo abasirikare. Iyi nama yarimo abasirikare bakuru mu gisirikare cya RDC; mu byiciro bitandukanye ndetse n’abapolisi, Perezida Tshisekedi yayitumijeho kugira ngo “abasirikare n’abapolisi bashimangire inshingano bamufiteho zo kuba abizerwa.” […]
Champions league: PSG yasuzuguye Man United, Giroud anyangira Sevilla
Ikipe ya Paris-Saint Germain yo mu Bufaransa, yasuzuguriye Manchester United ku kibuga cyayo cya Old Trafford iyihatsindira ibitego 3-1, mu mukino wa UEFA Champions league wo mu tsinda H. Wari umukino wa gatanu w’itsinda ikipe ya Manchester United yahabwagamo amahirwe yo gutsinda, igahita yizera kuzazamuka ari iya mbere mu tsinda. Neymar ni we wafunguriye PSG […]
Hatahuwe imigambi y’ibanga y’abatasi b’Ubushinwa kuri Biden
Ba maneko b’Ubushinwa bongereye umuhate wabo wo kwinjirira ubutegetsi bugiye kujyaho muri Amerika bwa Perezida watowe Joe Biden, nk’uko byavuzwe n’umutegetsi wo mu butasi bw’Amerika. William Evanina, wo mu biro by’umukuru w’ubutasi bw’Amerika, yavuze ko Abashinwa barimo no kwibanda ku bantu bari hafi y’itsinda Biden azafatanya naryo ku butegetsi bwe. Evanina yavuze ko bifatwa ko […]