fb_img_16069071331293242.jpg

Umwuka mubi muri FCC-CACH mu byatumye Tshisekedi atumira abasirikare bakuru

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 1 Ukuboza 2020, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Félix Tshisekedi, yakiriye mu biro bye abakuru mu nzego z’umutekano biganjemo abasirikare.

Iyi nama yarimo abasirikare bakuru mu gisirikare cya RDC; mu byiciro bitandukanye ndetse n’abapolisi, Perezida Tshisekedi yayitumijeho kugira ngo “abasirikare n’abapolisi bashimangire inshingano bamufiteho zo kuba abizerwa.”

Yabaye mu gihe muri iki gihugu hakiri umwuka mubi hagati y’amahuriro ya politiki yasinye amasezerano yo gufatanya kuyobora igihugu (coalition politique); FCC rya Joseph Kabila na CACH rya Perezida Tshisekedi, ikaba iri mu mpamvu nyamukuru zatumye iterana.

fb_img_16069071331293242.jpg

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen. Maj. Léon-Richard Kasonga mu ijambo yafashe, yijeje uyu Mukuru w’Igihugu ko bazashimangira ihame ryo kutivanga muri politiki.

Gen. Kasonga yisunze ibiteganwa n’Itegekonshinga rya RDC, yagize ati: “Twebwe abasirikare n’abapolisi ba RDC turagira ngo byumvikane kuri uyu wa 1 Ukuboza 2020 mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, ko twisunze Itegekonshinga tukwizeza ko kuguma kure ya politiki, tugaharanira inyungu rusange za Congo.”

Gen. Kasonga yibukije Perezida Tshisekedi na bagenzi be ko ingingo y’187 mu Itegekonshinga, igena inshingano z’igisirikare n’igipolisi zirimo: kurinda Umukuru w’Igihugu, abaturage, imitungo yabo no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Iby’imyitwarire y’igisirikare n’uyu mwuka wa politiki kandi, biherutse gukomozwaho na Gen. Maj. Christian Tshiwewe uyoboye umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda abayobozi bakuru.

Yavuze ati: “Muri iki gihe cy’umwuka muri politiki, abanyapolitiki bari gushuka igisirikare. Iyo bamenye ko bafite mwene wabo mu gisirikare, baraguhamagara bakakubwira ibya politiki.”

Gen. Tshiwewe yihanangirije aba basirikare, ababwira ko bagomba kujya kure ya politiki, uzabirengaho akazanafungwa. Yabasabye gukomeza kuba abizerwa ku Mukuru w’Igihugu nk’uko amahame yabo abibasaba.

Ubwumvikane buke hagati ya FCC na CACH bujyanye n’ibyemezo Perezida Tshisekedi yagiye afata, bamwe mu bagize amashyaka ahurira muri FCC bakamushinja kwirengagiza ibikubiye mu Itegekonshinga, ndetse hari n’ubwo bamwe muri bo nk’abari mu ishyaka PPRD rya Kabila, bigeze gukora imyigaragambyo.

Bivugwa ko kandi n’ibiganiro Perezida Tshisekedi yamaze iminsi agirana n’abakomeye muri RDC mu Gushyingo 2020 byiswe consultation, nabyo byakuruye umwuka mubi muri aya mahuriro. Uyu Mukuru w’Igihugu yakusanyaga ibitekerezo byamufasha guteza imbere igihugu, bamwe muri FCC bakabifata nko kubaca inyuma; yirengagije amasezerano bagiranye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *