Espagne: Umukinnyi ari mu mazi abira azira kwicara abandi bibuka Maradona

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Espagne-kazi Paula Dapena aravuga ko yakiriye ubutumwa bw’abamubwiye ko bazamwica, nyuma yo kwanga kugira uruhare mu gikorwa cyo kwibuka Umunya-Argentine, Diego Maradona.

Uyu mugore ukinira ikipe ya Viajes Interrias FF, yahisemo kwicara ubwo bagenzi be bari bahagaze bafata umunota wo kwibuka Maradona uheruka guhitanwa n’umutima.

Byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mbere gato y’umukino wa gicuti ikipe ye yakinaga na Deportivo Abanca.

Uyu mugore w’imyaka 24 y’amavuko, yabwiye Diario Radio ko ntacyo yicuza ku byo yakoze, ngo kuko adashobora guha icyubahiro umuntu wahohoteraga abagore.

Yagize ati: “Sinshobora gufata umunota wo kwibuka uwahohoteraga abagore, ntarabikoreye abahohotewe.”

Maradona yashinjwe gufata abagore ku ngufu, nyuma y’amashusho ye yagiye hanze muri 2014 ashwana n’uwari umukunzi we amukangisha kumukubita.

Icyo gihe Maradona yahakanye ibyo yaregwaga avuga ko “Nafashe terefoni ye, ariko ndahiye imbere y’Imana ko ntigeze nkubita uriya mugore. Nta birego yigeze azana.”

Dapena yavuze ko yakiriye ibitekerezo by’abantu benshi bamushyigikiye, ati “ariko nanakiriye ibikangisho byo kunyica, bimwe bya bamwe muri bagenzi banjye.”

Yunzemo ati: “Twahaga umunota wo kwibuka umuntu wakoze ihohoterwa ryo mu rugo, ibyo ni ibintu imyemerere yanjye ya kigore idashobora kwemera: Guha icyubahiro Maradona. Ku bwanjye yari umukinnyi udasanzwe, ariko hari hari ibyo yasize atujuje.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *