Ibinyamakuru ndetse n’abantu batandukanye muri Tanzania bavuga ko basanga indirimbo y’uwitwa Muchoma yafatanyije n’umuhanzi The Ben yaba yariganye iya Harmonize yitwa Ushamba. Izi ndirimbo zombi zasohotse mu cyumweru gishize. Ikinyamakuru Bongo5 nicyo cyatangaje iyi nkuru kivuga ko izi ndirimbo zisa. Iki kandi cyatanze urubuga ku basomyi, bagiye bemeza ko izi ndirimbo zaba zisa. Bwiza.com ntigamije kwemeza niba ibi byaba ari byo, niyo mpamvu yashyizeho izi ndirimbo zombi ngo abasomyi muzitangeho ibitekerezo. Ushamba ya Harmonize: https://youtu.be/sZ420sDOumE Muchoma ft The Ben
https://youtu.be/Ep_iRYcqoDI


