Ikipe ya APR FC iherereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yaraye ikoze imyitozo ya mbere yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league igimba guhuriramo na Gor Mahia.
Ni umukino uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza, kuri Stade ya Nyayo National Stadium.
Urubuga rwa APR FC ruravuga ko Ikipe y’ingabo z’igihugu yahagurutse kuri Hoteli ya Ole Sereni saa 14:30, ikora urugendo rw’ibiometero 26 yerekeza ku kibuga cy’imyitozo cya Two Rivers mu gace ka Kiambu mu mujyi wa Nairobi, ari na ho yakoreye imyitozo yayo ya mbere.
Imyitozo yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi yiganjemo iyongera ingufu, kugorora umubiri no gukora ku mupira byoroheje dore ko ikipe yari imaze amasaha 28 idakora imyitozo.
APR FC yakoreye imyitozo mu kibuga cy’ubwatsi kimeza, ikaba itigeze ikora imyitozo yo guhurira ku mupira kugira ngo hirindwe imvune zishobora kuvuka mbere y’umukino.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ikipe ikora imyitozo ya nyuma kuri Stade izakiniraho ya Nyayo, iherereye ku birometero bitanu uvuye kuri Hoteli ya Ole Sereni icumbitsemo.











Amafoto: @APR FC


