Uganda: Abakekwaho ubujura bakubiswe bambaye ubusa umwe ahasiga ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu mugi wa Mbarara mu guhugu yatabaye abantu babiri bahondagurwaga n’abacuruzi bo mu isoko rya Kankwanike riherereye ahitwa Rwebikoona babashinja ubujura. Aba bagabo bakubitwaga bambaye ubusa umwe yaje gupfa.
Umwe mu bacuruzi witwa Wilson Mubangizi yatangajeko aba bakekwaho kwiba amashiringi ya Uganda 60,000 y’umunyeshuri wari woherejwe n’ababyeyi ngo agure ibikoresho by’ishuri.

abajura-ug-mbarara
Umwe mu bajura yagejejwe kwa Muganga ahita apfa

Ubwo inzego z’umutekano zatabaraga zasanze aba bakekwaho ubujura bakubitwa bikomeye n’abatwara moto babateruraga bakabaceka hasi, ndetse n’abacuruzi bari batangiye kwegeranya ibikoresho byo kubatwika.
Uyu mujinya w’umuranduzi aba bacuruzi bakubitanaga bawutwe nuko aba bafashwe ari bamwe mu bayoboye itsinda ry’abajura bayogoje abacuruzi muri iri soko babatwara ibicuruzwa. Ubwo bafatwaga batangiye gusaba imbabazi bavuga ko babiterwa n’amikoro make ari nako bahise batangira gukubitwa.
hgjegubegbdhi
Bakubitwaga bambaye ubusa

Itsinda bayoboye ry’abajura ngo rigizwe n’abana baba mu muhanda, abanyeshuri bavuye mu mashuri ndetse n’abacuruzi ubwabo bibana hagati yabo muri iryo soko rya Kankwanike.
Nyuma yo gutabarwa bajyanywe ku bitaro bya Mbarara ari naho umwe yahise yitabira Imana kubera gukubitwa nkuko Chimpreports ibitangaza.
Jaffar Magyezi ukuriye polisi muri Mbarara yasabye abaturage kutihanira bagakurikiza amategeko anasaba abanyeshuri kwita ku bikoresho byabo n’amafaranga mu gihe basubiye ku mashuri mu rwego rwo kwirinda bene ibyo byaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *