Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Shagasha na The Villageois UMACYAGI bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi baravuga ko igabanuka ry’igiciro cy’icyayi muri aya mezi yo kuva mu Kwakira kuzageza mu mpera z’Ukuboza ryabagizeho ingaruka zikomeye kuko bari biteze kuzamuka kw’iki giciro, gusa ngo ntibizabaca intege mu gukomeza kucyitaho.
Nk’uko babitangarije Bwiza.com, ngo mu buryo butunguranye babwiwe n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha bakorana ko habayeho impamvu ku isoko mpuzamahanga zituma igiciro cy’icyayi kigabanuka ku nganda nyinshi mu gihugu n’urwo bakorana rurimo,aho nko muri COOPTHE Shagasha mu mezi 3 yabanje bari bahawe amafaranga 205 ku kilo cy’icyayi kibisi,umuhinzi akagerwaho n’amafaranga 91 yamaze gukurwaho ayo asanzwe akurwaho yose, ariko muri aya mezi barahabwa 195,umuhinzi agasigaraga 81 muri The Villageois UMACYAGI na ho umuhinzi agahabwa 195,agasigaraga 142, mu gihe muri ariya mezi ashize yahabwaga 205,agasigarana 155.
Singirankabo Ephrem wo muri The Villageois UMACYAGI ati’’ Ni ikibazo gikomeye cyane. Iyo igiciro kimanutse tuba dufite igihombo gikomeye na we urabyumva kuko nk’umusoromyi we akomeza kutwaka ayo yatwakaga ,n’ibindi dukorera icyayi ntibigabanuka kandi na COVID-19 yadusigiye ubukene bwinshi,twari tuzi ko igiciro kizazamuka ariko kugabanuka kwacyo byadusubije inyuma rwose nubwo nta kindi twakora,ariko turababaye.’’
Karekezi Gratien wo muri COOPTHE Shagasha na we ati’’ Byaratubabaje cyane binatubarisha nabi kuko iyo wari uzi ko ugomba guhabwa amafaranga runaka ntaboneke birababaza cyane,nkanjye nari nyatezeho ayo kurihira abana ishuri n’ibindi bikenewe ariko birangora ubu,gusa hari amasomo menshi nk’ibi bidusigira,dutegereje ko noneho kizazamuka mu ntangiriro z’umwaka utaha.’’
Uwimana Marie Ange ushinzwe ibikorwa byose by’icyayi muri NAEB,avuga ko ari ikibazo rusange hafi mu gihugu cyose kuko inganda 14 muri 18 zihari zose igiciro cy’icyayi cyagabanutse,bikaba ngo byareberwa mu ngaruka za COVID-19,kuko ngo igitangira ababaguriraga icyayi baguze cyinshi cyane barakibika nyuma bagenda bagura gike cyane bigabanura igiciro cyacyo isoko riragwa,kimwe gihera mu bubiko bw’inganda,gutinda mu nzira kubera ibibazo by’imipaka na byo bituma hari ikigera ku isoko mpuzamahanga muri Kenya ubwiza bwagabanutse nta n’abaguzi, byose biba ingorabahizi.
Ati: “Hari ibyo dushobora kugenzura n’ibyo tutagenzura. Igwa ry’igiciro cy’icyayi ryabaye hafi rusange kandi nta kindi twarikoraho,icyo dushishikariza abahinzi ni ukongera ubwinshi n’ubwiza bwacyo kuko bizamutse batahomba natwe tuzakomeza gukurikiranira hafi imigendekere y’isoko.’’
Uwamariya Consolée uyobora COOPTHE Shagasha avuga ko bagiye kongera imbaraga ku bufatanye n’uruganda na NAEB hashakishwe uko hakongerwa ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi,ibivamo bizatubuke,ibihe biri imbere bishobora kuzagenda neza.
Ati: “Ibihe nk’ibi biduha amasomo,ubu tugiye kongera imbaraga ku bufatanye n’inzego zose,turizera ko hari ikizahinduka.’’
Abihuriraho n’umuyobozi wa The Villageois UMACYAGI Musabirema Marc na we ugira ati: “Ni ikibazo koko ariko ntiducika intege, tugiye gukomeza ubukangurambaga mu bahinzi bite ku cyayi birushijeho, bongere ubuso gihingwaho, abasoromyi barusheho kugisoroma neza kuko babihuguriwe,baterere ifumbire ku gihe,tubabe hafi turizera ko hari ikizahinduka.’’
Iki kibazo cyagarutse mu nama z’inteko rusange z’aya makoperative yose,umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi bakorana n’inganda z’icyayi za Shagasha na Gisakura,Kayigire Vincent asaba amakoperative yose uko ari 4 akorana n’izi nganda kurushaho kwegera abahinzi bakabaganiriza bakanafatanya guhangana n’ibibazo byose bigenda bibangamira iterambere ryabo birimo n’iri gabanuka ry’igiciro,ibyo bashoboye byose bakabikora,ibyo badashoboye ntibirenganye.
Icyayi cyera mu ntara y’uburengerazuba ubusanzwe ngo ni cyiza cyane nk’uko bivugwa na Ntabwoba Elisé, umuyobozi w’agateganyo wa Federasiyo y’abahinzi b’icyai mu Rwanda,gusa ngo igabanuka ry’igiciro nk’iryabaye ubu ku nganda nyinshi rishobora guterwa n’impamvu zinyuranye, abahinzi n’abasoromyi bagasabwa guhora bakurikiza inama bagirwa kugira ngo ibibazo nk’ibi bitagira ikindi bihungabanya kubarebwa n’icyayi bose.
Igabanuka ry’igiciro cy’icyayi bavuga ko ryateye igihombo gikomeye


