Kuki bamwe mu bakobwa bakunda abagabo batandukanye n’abagore?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’abantu batandukanye bibaza impamvu abakobwa bakunze kwishimira abagabo batandukanye n’abagore (Divorce) ubusesenguzi butandukanye bugaragaza ko bakunda kubagirira impuhwe abandi bagakunda ubuzima bworoshye.
div
Impamvu nyirizina igarukwaho, n’uko usanga iyo umugore atandukanye n’umugabo, usanga aba yaramaze gushyira ibintu ku murongo noneho umukobwa akaza asa n’utaha mu rugo rwuzuye nta kimuhangayikishije mu bijyanye no gutangira ubuzima.
Ikindi kandi kiyongera kuri icyo , n’uko bijya bigaragara ko abakobwa muri kamere yabo harimo kugirira impuhwe abagabo babaye ndetse no kugerageza kumuba hafi no kumwihanganisha mu bihe barimo.
Aha rero bivuga ko cya gihe umugabo aba amaze gutana n’umugore atangira gushaka umwana w’umukobwa abwira agahinda ke akenshi bikazarangira bikundaniye.
Kongera gukururana n’inkumi ku mugabo wananiranywe n’umugore rero, biterwa ahanini n’irari ry’umubiri, yabwira umukobwa ko atakibana n’umugore akamugaragariza ko batandukanye burundu akamwumva vuba.
Aha ariko usanga ariho bamwe bahera bibeshya ngo wenda nimusanga nkamuhoza amarira uwa mbere yamurijije, nkamukunda nkabimwereka, bizatuma ankunda ananyubahe nyamara ntago ukwiye kwirengagiza ko n’uwo bananiranywe bari barigeze gukundana cyane kandi ntuba uzi neza intandaro yo gushwana kwabo.
Mu gushakira hamwe ibisubizo, ku kibazo cya mbere byagaragaye ko abakobwa muri kamere yabo harimo kugirira impuhwe umugabo cyangwa umusore ubabaye ndetse no kugerageza kumuba hafi no kumwihanganisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *