Polisi ya Tanzaniya yataye muri yombi umwarimu muri Kaminuza,azira gutuka Perezida Magufuli akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa watsapp.

Uyu mwarimu nyuma yo gutabwa muri yombi yashyikirijwe ubutabera ariko aza kurekurwa by’agateganyo, mu gihe icyaha kimuhamye akaba yahanishwa gufungwa kuva ku myaka 3 n’ihazabu y’amadorali igihumbi, nk’uko itegeko rishya ryasohotse ribishimangira.
Abandi bantu 10 barimo uyu mwarimu wa kaminuza nibo berekanywe nabo bakurikiranyweho kwibasira bagatuka Magufuli,bakoresheje ikoranabuhanga, ibintu usanga byarahagurukiwe n’inzego z’umutekano ndetse n’ubutabera.
Muri Werurwe uyu mwaka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko ririya tegeko ryakajijwe mu buryo budasanzwe, byatumye rinagabanya amadolari 500 y’inkunga zigenera Tanzania.
Mu mezi ashize abamaze kugezwa mu nkiko bakekwaho gutuka Perezida Magufuli barimo abanyeshuri n’abanyapolitiki batavuga rumwe na we.
Perezida Magufuli ashinjwa n’abo batavuga rumwe kuba umunyagitugu udakurikiza demokarasi ahanini bakabishingira ku byemezo afata bijyanye na ruswa, gusesagura umutungo wa Leta no guhagarika gutambutsa imirimo y’inteko kuri Televiziyo.
Gusa ku rundi ruhande bamwe mu baturage bishimira ibikorwa by’uyu mugabo aho bashimangira ko adahera mu nzego zo heru ahubwo ko ajya amanuka akareba imibereho yabo ngo harebwe icyakorwa ngo nabo bagire urwego bageraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


