Dr. Christopher Kayumba wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yafunguwe kuri uyu wa 5 Ukuboza 2020, aho yari amaze amezi akabakaba 12 atawe muri yombi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya, yahamirije aya makuru Bwiza.com muri iki gitondo cy’uyu wa 6 Ukuboza 2020.
Dr. Kayumba yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Radio/TV1, Jean de Dieu Karinijabo, agaragaza ibyishimo yatewe no kuba afunguwe nyuma y’aya mezi yose.
Uyu munyamakuru yamubajije uko yiyumva nyuma yo gufungurwa, amusubiza ati: “Turiyumva neza cyane kubera impamvu eshatu; iya mbere nyine nk’uko ubizi ni byiza gusubira mu buzima busanzwe, umuntu agasubira mu buzima butari ubwo muri gereza. Icya kabiri ni uko n’umuryango wishimye, baje kunyakira, abavandimwe, abana banjye, inshuti.”
Yakomereje ku mpamvu ya nyuma ati: “Icya nyuma ni uko kuva muri gereza ubundi iyo ukiri muri gereza ntabwo uba uzi ukuntu biza kugenda, iyo usohotse rero ni ibintu nabyo bishimisha.”
Dr. Kayumba yatawe muri yombi n’urwego rw’umutekano tariki ya 10 Ukuboza 2019, nyuma ubushinjacyaha bumushinja icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali no gusindira mu ruhame.
Tariki ya 31 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, yoherezwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.
Tariki ya 29 Nyakanga 2020, Urukiko rwa Kicukiro rwahamije Dr. Kayumba icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege cyonyine, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe, habariwemo n’igihe yari amaze muri gereza.
Nyuma yo gufungurwa, Dr. Kayumba aracyahamya ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ashingiye ku buryo urubanza rwe rwagenze. Ati: “Ibyo kumfunga ntabwo byakurikije amategeko kandi narabivuze mu rukiko.”
Yavuze ko ku bw’ibyo, afite gahunda yo gusubira mu rukiko, akaburana ubujurire ku gihano cy’igifungo yahawe. Ati: “Ariko twarajuriye, ntabwo nza kubivugaho byinshi kubera ko twarajuriye, uno mwaka bankatiye ni ibintu najuriye, nzasubira mu rukiko.”


