Sarah Michelotti, umugore wa CEO wa Konde Music Gang, ari we Harmonize, umuhanzi ukunzwe muri Tanzania no mu karere, yamaze gutandukana nawe ku mugaragaro nyuma y’aho uyu muhanzi yigambye ko yabyaye umwana hanze ndetse akanamwemera. Sarah avuga ko hari byinshi Harmonize amaze kumukorera ariko atakibashije kwihanganira gutenguhwa.
Mu gahinda kenshi, Sarah yagize ati: “Nashakanye nawe kubera ko nagukunze, wari buri kimwe kuri njye kandi naguhisemo nk’uko wari uri nkuha urukundo rwanjye rwose ndetse nagerageje kuguha umunezero utabasha kumpa. Uko iminsi ihita maze kubona ko utandukanye cyane kandi utubaha umuntu wese kandi ntuzi kwita ku mugore nkanjye cyangwa ngo uterwe ishema n’umuntu waguhaye ubuzima bwiza. Ntuzi kandi kubaha abantu bagukunze kandi bagushyigikiye.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Standard ikomeza ivuga, Sarah yakomeje avuga ko amaze kunyura muri byinshi mu mubano we na Harmonize ku buryo abishyize ku karubanda abantu bose batungurwa kubera ko atandukanye cyane n’uwo bazi.
Ati: “Iteka wambara mask mu isura yawe. Simfite amagambo menshi yo kuvuga muri aka kanya…ntiwigeze ushima n’umunsi n’umwe ibyo nagukoreye none ubu warakererewe. Ubuzima buzakwigisha isomo ukwiriye kubw’ibyo wankoreye byose kandi ubu ngiye kwibanda ku buzima bwanjye bwose. Ugire umugisha ubu ufite igihe cyo kubana n’umugore wese muzahura mu nzira.”
Sarah yasoje agira inama Harmonize yo kwiga kujya ashima no kubaha ibyo abantu bamukoreye.
Kanda hano hasi usome inkuru bisa


