Icyiciro cya 1 cy’Ibitaro by’akarere ka Nyarugenge, (Nyarugenge District Hospital), gifite ibitanda 120 cyuzuye gitwaye arenga miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho, abaturage bakaba bavuga ko ibi bitaro biziye igihe.
Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 mu buryo bugezweho kandi bishyirwamo n’ibikoresho bigezweho abaturage bavuga ko byaje bikenewe. Bamwe mu baturage bashimira kuba bahawe ibi bitaro kuko ngo babyitezeho serivisi nziza.
Dr. Abimana Deborah, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge, avuga ko impamvu byubatswe, ari ukugirango byongere ubushobozi bw’Akarere mu bijyanye no kuvura indwara zinyuranye.
Yagize ati “Tuzajya tuvura indwara zo mu mubiri, indwara zivurwa habayeho kubagwa, ndetse no kongera servisi zindi z’umubyeyi n’ umwana ku buryo buhagije, tugafatanya n’ ibitaro bya Muhima byari bisanzwe muri aka Karere.Ibi bitaro bizajya bireberera abaturage barenga ibihumbi 170 bo mu bigonderabuzima dufite, nabo mu tundi turere nabo tuzabakira,nabo bemerewe kwivuza mu bitaro byacu.”
Yongeyeho ko ikigamijwe ari ugutanga servisi nziza ku barwayi, bitabwaho hakiri kare.
Ati: “Ikintu tugamije ni ukugendera mu murongo wo gutanga servisi nziza yo ku rwego rwo hejuru.iyo umuntu yivuje kare,bituma ataremba cg ngo agire izindi ngaruka, kuko ari hafi kdi hari ubuvuzi buteye imbere, umuturage azavurwa neza, kdi avurwe kare, ingaruka zaturuka ku ndwara yari afite no kutivuza kare zizavaho.ikindi nuko mu myubakire y’ ubuvuzi bugezweho , abaturage bazabonera hano servisi zihambaye bitabaye ngombwa kubohereza kuvurirwa ahandi.”
Iyi nkuru dukesha RBA iravuga ko ibitaro bya Nyarugenge bije bisanga ibitaro bya Muhima nabyo by’ Akarere ka Nyarugenge.
Biteganijwe ko icyiciro cya kabiri cyo kubaka ibi bitaro kizarangira gifite ibitanda 180, akaba ari igice kiziyongera ku cyamaze kuzura gifite ibitanda 120.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibitaro by’Uturere 36 byubatse mu turere 30 tugize igihugu.
Ministeri y’Ubuzima ivuga ko kongera amavuriro n’ ahatangirwa servisi z’ ubuvuzi ari kimwe mu bifasha kunoza imitangire ya servisi nkuko bisobanurwa na Ministri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije.
Yagize ati “Twongereyemo urwego rwa poste de Sante kugirango twegere ababyeyi aho bari mu midugudu yabo, tubashe kubaha servisi bakwiriye,ndetse tunogere ibisanzwe bitangwa, twongereho ibindi nko kubasuzuma indwara zitandukanye batagombye gutegereza kujya ku kigonderabuzima.nibanagera ku kigonderabuzima hari ibindi twongereyeho. Ku kigonderabuzima ubundi nta ecographie yajyaga ihaba kugirango umuforomo asuzume umubyeyi utwite, amwereke umwana we uko ameze mu nda,niba nta n’ ikibazo kindi gihari.ibyo turagenda tubyongera kugirango twongere umubare w’ ababyeyi bisuzumisha inda hakiri kare, n’abandi bivuza izindi ndwara zirimo malaria ,vih,hepatite, mburungu n’izindi ndwara,abantu bamenye ko nta kibazo cy’ubuzima bafite.”
Gahunda y’ibikorwa bya Ministeri y’ubuzima by’umwaka wa 2020/2024 igaragaza ko uko abaturage bishimira imitangire ya servisi mu rwego rw’ ubuzima bigomba kuva ku gipimo cya 80% biriho kuri ubu bikagera hejuru ya 85% mu 2024.


