Yatereye umugore n’umwana inda icya rimwe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu giturage cya Kesses mu gace ka Uasin Gishu muri Kenya ashinjwa gutera inda umugore we n’umwana w’umukobwa arera wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, mu bihe byegeranye.

Umugore w’uyu mugabo witwa Lydia ndetse n’uyu mwana ni bo bahamirije aya makuru umunyamakuru wa televiziyo ya NTV ikorera muri iki gihugu.

Lydia wari ufite agahinda kenshi, yagize ati: “Njyewe ndatwite, mfite inda y’amezi atatu, n’umukobwa wanjye afite inda y’amezi ane. […] Birambabaza cyane, nkibaza impamvu yandyadye, yamara akajya no kuri uyu mwana.”

Uyu mukobwa asobanura uko byamugendekeye kugira ngo uyu mugabo wakwita se amutere inda, yagize ati: “Nari ntetse, hanyuma njya kwiherera. Yanturutse inyuma, aramfata. Ubwo yari arangije kubinkora, yambujije kubibwira mama, ati: ‘nugerageza kubimubwira, uraza kubona.”

Si ubwa mbere uyu mugabo ateye inda umwana wo mu rugo kuko no muri Mata 2017 icyemezo cyo kwa muganga cyemeje ko yabikoreye undi wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Lydia yavuze ko icyo gihe yareze uyu mugabo, nyuma aza gusaba imbabazi umuryango, na wo uramubababira. Gusa bigaragara ko atigeze ko uyu mugabo atigeze yihana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *