Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 30 Ugushyingo 2020 cyaranzwe n’amakuru atandukanye yiganjemo avuga ku banyapolitiki n’iyobokama; akaba ari nayo twegeranyije uyu munsi, hiyongereyemo ay’umupira w’amaguru.
Abashinja ubwicanyi abasirikare bakuru b’u Rwanda baramaganwe
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) tariki ya 1 Ukuboza 2020 yashyize hanze itangazo ryamagana inkuru yaciye mu bitangazamakuru bitatu birimo The Guardian, yanditswe na Judi Rever na Benedict Moran.
Iyi nkuru ishinja abasirikare barimo Perezida Kagame kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Juvénal Habyarimana, kwica abasivile b’Abahutu no guha imyitozo Interahamwe zakoreye Abatutsi jenoside mu 1994, ishingiye ku makuru ivuga ko aba banditsi bahawe n’abahoze ari abasirikare mu gisirikare cy’u Rwanda.
CNLG mu itangazo ryanditswe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Dr. Bizimana Jean Damascène, yamaganye iyi nkuru ivuga ko ibiyirimo ari ibinyoma bigamije kwerekana ko jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho, yongeraho ko Judi Rever asanzwe asohora inyandiko zihakana jenoside.
Rujugiro yanze amafaranga urukiko rwa EAC rwasabye ko u Rwanda rumuha
Umuherwe w’Umunyarwanda, Rujugiro Tribert tariki ya 30 Ugushyingo 2020 yatangarije BBC ko atemera amafaranga Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwategetse u Rwanda ko rumuha.
Aya mafaranga ni miliyoni 500 z’ay’u Rwanda, uru rukiko rwaciye iki gihugu tariki ya 26 Ugushyingo ngo “kuko cyagurishije inyubako ya UTC ya Rujugiro mu 2017 mu buryo budakurikije amategeko.”
Uyu muherwe yavuze ko adashaka aya mafaranga kuko ntaho ahuriye n’agaciro k’inyubako ya UTC, avuga ko ahubwo ashaka kuyisubizwa.
Amadini n’amatorero byongeye koroherezwa
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) tariki ya 4 Ukuboza 2020 yashyizeho amabwiriza yorohereza amadini n’amatorero, aho bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe byemerewe gusubukurwa.
Aho harimo kongera iminsi y’amasengesho, yavuye kuri umwe mu cyumweru igezwa kuri itatu, kwemerera abana bafite imyaka iri hejuru y’6 kujyana n’ababyeyi cyangwa abavandimwe kujya gusenga, kwemererwa kubatiza no gutanga isakaramentu, ndetse urusengero rukajya rwakira 50% by’ubushobozi bwarwo.
Umuhango wo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali
Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2020, mu nyubako ya Kigali Arena habereye misa yo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali wa mbere mu mateka, Musenyeri Antoine Kambanda.
Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi misa, ashimira Kiliziya Gatolika intambwe ikomeje gutera mu kubaka igihugu n’abagituye, asezeranya Karidinali Kambanda ubufatanye mu gukomeza guharanira ibyiza.
Karidinali Kambanda yimitse ku mugaragaro nka Karidinali tariki ya 28 Ugushyingo 2020, muri misa yayobowe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, I Roma.
Bitunguranye Joseph Kabila yabujijwe gukora urugendo yari amaze iminsi ategura
Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2020 yabujijwe gukora urugendo rujya ku ivuko mu mujyi wa Lubumbashi, yari amaze iminsi ategura.
Ubwo itsinda ryagombaga kujyana na we ryageraga ku kibuga cy’indege cya Nd’jili ngo ryurire indege ebyiri zaturutse muri Gabon, zitegura kujya i Lubumbashi, ryabujijwe n’Uwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Abakzi b’uru rwego ubwo babazwaga impamvu babujije izi ndege guhaguruka, ngo basubije ko babibaza Perezida Tshisekedi akabasobanurira.
Byaje kumenyekana ko impamvu ishobora kuba yatumye Joseph Kabila abuzwa kujya i Lubumbashi, ari uko Tshisekedi yari yateguye ijambo ageza ku Banyekongo, urugendo rwa Kabila akaba yabonaga ko rushobora kumubera imbogamizi.
APR FC yasezerewe, AS Kigali irakomeza
APR FC yakinaga amajonjora mu irushanwa rya CAF Champions League, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2020 yasezerewe na Gormahia yo muri Kenya itsinzwe ibitego 3-1.
Wari umukino wo kwishyura, aho mu mukino ubanza APR FC yari i Kigali, yatsinze Gormahia ibitego 2-1.
Ni mu gihe AS Kigali yakinaga amajonjora muri CAF Confederations Cup, yatsinze Orapa United yo muri Botswana igitego 1-0, ikomeza irushanwa. Nayo yishyuraga nyuma yo gutsindirwa hanze bitego 2-1, ikomeza kubera ko yatsindiye igitego iwabandi.
AS Kigali izakomeza ijonjora, ikina na KCCA FC yo muri Uganda.


