Zidane yagize icyo avuga kuri Cristiano Ronaldo yasimbuje bikababaza benshi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’impaka zakomeje kugaragara hagati y’abafana b’ikipe Real Madrid bibaza impamvu umutoza Zinedine Zidane yasimbuje rutahizamu Cristiano Ronaldo bikaza kubaviramo kunganya, umutoza yavuze ko kumukuramo ari ibisanzwe ko agomba kuruhuka igihe icyo ari cyo cyose abona ari ngombwa.
ronaldo
Aganira n’itangazamakuru, Zidane yagize ati: “ Dufite undi mukino ku wa Kabiri (Ligue des champions), agomba kuruhuka igihe iki n’iki, njye ngomba kugira amahitamo atagomba kubatera agahinda, oya si ngombwa ko bibaho ”.
Yakomeje agira ati: “ngomba gutekereza ku bakinnyi banjye bose by’umwihariko Cristiano, agomba gusimburwa mu gihe iki n’iki” .
Ubwo Cristiano yasimbuzwaga yaratunguwe ndetse anasohoka mu kibuga agaragaza ko atanejejwe n’uko umutoza Zidane amusimbuje, uyu mukino Real Madrid yakinagamo na Las Palmas FC ukaba wararangiye banganyije (0-0), umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016.
bb
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *